Ruhango: Hari urubyiruko rutunzwe n’akazi ko kwandikira abaguze amagare

Nk’uko bisanzwe buri gihe iyo abantu baguze ikintu runaka, habaho amasezerano y’ubugure hagakorwa inyandiko ihabwa uwaguze icyo kintu. Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwihangiye umurimo wo kuzajya rwandikira abaguze igare.

Ibi babikora buri wa gatanu wa buri Cyumweru kuko aribwo isoko riba ndetse hakanaboneka abantu benshi baje kugura no kugurisha amagare.

Iyo ugura n’ugurisha bamaze kumvukana ku giciro cy’igare, bahita bahamagara umwe muri uru rubyiruko aba afite ikaye n’ikaramu akaza akabandikira urwandiko rw’amasezerano y’ubugure bakamwishyura amafaranga y’u Rwanda 500.

Gahutu Amaible ni umusore w’imyaka 27 y’amavuko amaze imyaka 2 atangiye gukora aka kazi, ahamya ko kamutunze ndetse ngo kanahinduye ubuzima bwe.

Agira ati “ndazinduka kare mu gitondo kuwa Gatanu, nkagura ikaye y’amafaranga 50 n’ikaramu y’amafaranga 50, gusa ikaramu yo sinyigura buri gihe kuko itinda gushira. Iyo byagenze neza sinshobora kujya munsi y’amafaranga 8000 byaba byanze nkacyura 5000.”

Kwandika urupapuro rw'ubugure byishyurwa amafaranga 500.
Kwandika urupapuro rw’ubugure byishyurwa amafaranga 500.

Uyu mosore kimwe na bagenzi be, avuga ko mbere bataratangira aka kazi, nta masezerano yajyaga akorwa hagati y’impande zombi, ibi bikaba byaratezaga ikibazo gikomeye kuko iyo umuntu yashoboraga kuba yagutwara igare waguze avuga ko ari irye bitewe n’uko nta masezerano wabaga ufite.

Ariko ngo kuri ubu iyo umuntu aguze igare ahita yandikirwa urupapuro rw’amasezerano y’ubugare, hanyuma buri umwe agasinyaho bityo uguze akaba yizeyeko nta kibazo agomba guhura nacyo.

Hategekimana twasanze amaze kugurisha igare barimo kumwandikira urwandiko rw’uko agurishije igare rye, avuga ko akazi uru rubyiruko rukora kabafasha cyane, ngo kuko akenshi usanga abagura baba batazi kwandika bakabafasha.

Gahutu Aimable umwe mu bakora aka kazi, ngo asanga urubyiruko rudakwiye kuvuga ko akazi kabuze, kuko imirimo ihari myinshi, gusa ngo nirufungure mu mutwe rutekereze icyo gukora.

Avuga ko yatekereje gukora aka kazi nyuma y’aho arangije amashuri yisumbuye akabura icyo yakora. Ariko kuri ubu ngo aka kazi akora arateganya kugakuramo moto azashyira mu muhanda ikajya imuha amafaranga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahe jyewe ndumusore nanguze
ubutaka muruhango ariko nangize ikibazo shaka icyangobwa bakabwira nishake icyangobwa cyinvungako namungore ngira

.nindayisaba yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka