Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo baravuga ko nubwo habura miliyoni 40 z’amadolari yo kubaka imirongo yo gukwirakwiza amashanyarazi azava kuri urwo rugomero, nta ngorane zihari mu gihe abafatanyabikorwa baramuka batayatanze.
Senateri Rwigamda Balinda ashishikariza abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, birinda forode kuko “business” nziza iteza abantu mbere ari iciye mu mucyo.
Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Indonesia, Adrian Zecha, yumvikanye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugambi afite wo kuza gushora imari mu by’amahoteli mu Rwanda.
Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu arasanga abakorera imirimo ibinjiriza amafaranga mu biyaga bya Cyohoha zombi mu karere ka Bugesera bakwiye kurema koperative ikomeye izabafasha gutera imbere.
Umushoramari usanzwe ufite hoteri “Golden Monkey” mu mujyi wa Nyamagabe agiye kubaka indi hoteli izitwa “Nyungwe back packers hotel” izaba ifite inyenyeri enye mu marembo ya pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe.
Ihagarikwa ry’uburobyi mu Kivu ryatumye amafi n’isambaza bihenda mu isoko rya Gisenyi kuko ubu ikiro cy’isamba kigura amafaranga 3000 kandi cyaguraga 1700. Amafi yo aragura amafaranga 3500 ikilo mu guhe yaguraga amafaranga 2500.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Agency: RTDA) gitangaza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 hazatangira inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyemeranywa n’u Rwanda muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri rurimo gukurikiza, yo guteza imbere abikorera, kongera ahava imisoro, hamwe no kugira ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu mahanga, kugirango igihugu kive mu gushingira ku kunga gihabwa.
Niyonshuti Emmanuel umushoferi w’imodoka y’akarere ka Ngoma yahembwe terefone igezweho yo mbwoko bwa Samsung Galaxy ndetse anahabwa igare na na radio na ceretificat y’ishimwe kubera ubushake n’umuhate yakoranye mu mirimo ye mu gihe cy’umwaka w’imihigo 2012-2013.
Mu mpera z’uyu mwa wa 2013 nibwo hategwanyijwe itangira ry’ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu karere ka Burera, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda aratangaza ko amaze gusanga Abanyarwanda badakoresha neza igihe cya nyuma ya saa sita kandi nacyo gikwiye kubyazwa umusaruro kandi mwinshi nk’igihe cya mbere ta saa sita.
Banki ya Kigali ishami rya Nyanza iratangaza ko kuva mu minsi mike ishize yegereje abakiriya bayo bo mu karere ka Nyanza uburyo bushya bwo kubitsa no kubikuza hifashishijwe telefoni igendanwa.
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye, kuwa 26/09/2013 basinyanye n’ubuyobozi bw’aka Karere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014. Ibikorwa byabo byose bizatwara hafi miriyari eshanu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakoze tariki 27/9/2013, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangaje ko kuba akarere karesheje imihigo y’umwaka wa 2012/2013 hejuru ya 96%, bitavuze ko kageze ku iterambere rikenewe.
Mu karere ka Gatsibo hatangijwe itsinda ry’indashyikirwa mu rwego rwo kwishyira hamwe no kubaka urwego rw’urugaga rw’abikorera mu karere kabo, kuri uyu wa Gatanu tariki27/09/2013.
Muri Miliyoni 521 akarere ka Rubavu kari kiyemeje gutanga mu kigega Agaciro Development Fund, ubu kamaze gutanga asaga miliyoni 360 angana na 70%.
Abanyeshuri 46 bo mu kigo cy’amashuri cya GS. Kibungo A bafungurijwe konti zahawe izina rya “Mbikira” mu kigo cy’imari iciriritse RIM Ltd ikaba igamije ko abana bose bari munsi y’imyaka 21 bafungurizwa konti maze bagatangira kuzigamirwa.
Abashoramari biganjemo Abanyarwanda, barashaka guteza imbere imishinga itatu, yo kubaka iguriro rya kijyambere ahari isoko na gare i Kimironko mu mujyi wa Kigali, hamwe n’amazu yo guturamo n’ububiko bunini bw’ibicuruzwa bitandukanye mu karere ka Gasabo.
Aborozi b’inzuki (Abavumvu) bo mu gace kegereye ibirunga, mu karere ka Burera, bari mu ihuriro ry’abavumvu ryitwa UNICOPAV batangaza ko bafite umusaruro mwinshi w’ubuki ariko baburiye isoko, bakaba basaba ubuyobozi kubashakira isoko.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushishikariza abayobozi b’uturere two mu Rwanda kujya bagana isoko ry’imari n’imigabane igihe uturere dukeneye amafaranga, bagasaba amafaranga y’abaturage bakayakoresha kandi bakazabagenera inyungu.
Abagore 32 ba ryiyemezamirimo bahuguwe na Goldman Suchs ku bufatanye na kaminuza ya William David Institute (WDI) yo muri Amerika ndetse n’ishuri rikuru ry’imari n’amabanki mu Rwanda (SFB) muri gahunda yabo bise abagore ibihumbi icumi (10000 women).
Ishusho y’inoti nshya y’amafaranga y’u Rwanda 500 yamenyekanye nyuma y’iminsi myinshi Abanyarwanda bayitegereje. Ku ruhande rumwe ishushanyijeho abana b’abanyeshuri bane bari kwiga bakoresha mudasobwa zimwe zo muri gahunda ya “One Laptop per Child”.
Nyuma y’amezi 6 hateganyijwe gutangizwa ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) ntibishyirwe mu bikorwa, sosiyete SAFRICAS yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda ufite uburere bwa km 3.4 uzahuza umujyi wa Goma na Gisenyi.
Igitekerezo cyo gushyiraho inama ngishwanama ku misoro n’amahoro TAC (Taxes Advices Council) cyavutse mu mwaka wa 2000 kugirango zunganire ikigo cy’imisoro mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n’amahoro ku buryo bukwiye no gufatanya kurwanya magendu.
Indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki n’igiciro gito cya kawa biravugwaho kuba ari byo byatumye agasozi indatwa ka Muramba gasubira inyuma ugereranyije n’uko kari gahagaze ubwo kashyirwaga ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu myaka ya 2009 na 2010.
Umuryango CARE International usanzwe ukorera mu turere dutadukanye tw’u Rwanda ugiye gutangiza gahunda “Access to Finance Rwanda” ibinyujije muri gahunda yise Volontary Saving and Loan Scale Up, hakoreshejwe uburyo bwitwa “Intambwe”.
Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.
Bamwe mu bakoresha amakarita y’amabanki azwi ku izina rya ‘ATM’ afasha umukiliya wa banki gufata amafaranga kuri konti ye atarinze ayahabwa n’umukozi wa banki ndetse ukayafata igihe ushakiye cyose ndetse n’aho uri hose hari icyuma gikoreshwamo iyi karita, basanga aya makarika agiye kurikora.
Abaturage bakoze imirimo yo gutinda umuhanda uhuza imirenge ya Musenyi na Shyara uzanyura ku gishanga cy’Umurago mu karere ka Bugesera barasaba akarere kutazishyura sosiyete yitwa FIECO yabakoresheje, itabanje kubishyura amafaranga bakoreye kuko yabambuye.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite ibikorwa mu mbago GMC ikoreramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basaba ko bakwimurwa, abafite amazu ahitwa ku Cyome hafi y’umuhanda wa Kaburimbo ahegereye ikiraro cya Nyabarongo kigabanya uturere twa Ngororero na Muhanga ntibavuga rumwe n’iyo sosiyete ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.