Abakozi bagera ku 106 bagaragaye imbere y’ibiro by’akarere ka Ruhango tariki ya 15/01/2014, basaba ko ubuyobozi bwabafasha kwishyuza rwiyemezamirimo bakoreye akabambura bakaba baranamubuze.
Imwe mu mihanda y’ibitaka akarere ka Ruzizi kari kariyemeje kuzakora binyujijwe muri gahunda ya VUP ngo iri kudindira bitewe nuko habuze rwiyemezamirimo yafata iryo soko kubera ko ngo ingengo y’imari iyo mihanda yagenewe ari ntoya.
Inganda za Pembe na Azam zikora ifarini zakuriweho ubusonerwe, aho zisigaye zitanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA); nk’uko byatangajwe na Ministiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba. Niyo mpamvu yo kuzamuka kw’ibiciro by’umugati, bamwe mu bawugura batari bazi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste aratangaza ko nta mpungenge zihari mu kwesa imihigo ya 2013-2014 ngo kuko mu gihe cy’amezi atandatu arangiye, imihigo yose iri ku gipimo gishimishije kandi ngo imihigo ijyana n’ubukangurambaga igiye kongerwamo imbaraga kurushaho.
Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’uko ikibazo cy’igiciro cy’umukamo w’inka zabo ari gito, mu gihe abatunganya amata bavuga ko kuba igiciro cy’ayo batunganya kiri hejuru kubera ibikoresho batumiza hanze biza bihenze.
Nyuma y’imyaka itandatu Kiliziya Gatulika yarananiwe kuzuza hoteri y’inyenyeri eshanu mu karere ka Rusizi kubera ubushobozi buke, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abandi bashoramari biyemeje kugura imigabane muri iyi hoteri kugirango izamure iterambere ry’akarere.
Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyasabye ababyeyi n’abana barya agafu kitwa Supa dipe cyangwa abakanywa gafungujwe amazi, kwitondera ako gafu kuko ngo gashobora kuba atari keza ku buzima bw’umuntu mu gihe bakarigata, cyangwa batarebye neza ko nta mashusho y’imbuto (fruits) ariho.
Nyuma yo gufunga amwe mu mazu y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Butare kugira ngo azasimbuzwe amashyashya yubatse ku buryo bwa etaji, ntibyoroheye bamwe mu bayakoreragamo kubona ahandi hantu ho gukorera imirimo yabo y’ubucuruzi.
Nyuma yaho komisiyo y’ubukungu y’akarere ka Rusizi igaragaje ko hari amafaranga akoreshwa bitari ngombwa, abajyanama b’akarere basabye ubuyobozi kudasesagura umutungo wa Leta kuko ngo hari byinshi bikenewe kandi bifitiye igihugu akamaro ayo mafaranga yakagombye gushorwamo.
Abakenera isakaro ry’amategura mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amategura , kuko mu murenge wose ugizwe n’utugari 4 hakora koperative imwe, bigatuma igiciro cy’amategura gikomeza kuzamuka.
Mu rwego rwo kureba uko umujyi wa Rusizi wagira imyubakire ijyanye n’iterambere hakubakwa amazu n’ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, abayobozi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’ab’inzego z’ibanze bazengurutse uyu mujyi bareba ko inyubako basabwe kujya bakora zubahirizwa.
Nyuma yuko Gakwerere Francis aguze inzu muri cyamunara hanyuma agatangira kuyikorera amasuku yubaka ibipangu byayo , ngo yatunguwe no kubona abayobozi bashinzwe ubwubatsi mu karere zimuhagaritse kubaka ibikuta by’inzu ye bavuga ko ngo yarenze imbago z’umuhanda.
Minisitiri w’Imari muri Niger, Gilles Baillet, uri mu wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yongey gutangaza ko yishimiye ibihe byiza yahagiriye, cyane cyane ko yahakuye ubumenyi ku buryo ibihugu byacunga imari yabo mu miyoborere myiza.
Ministiri w’imari w’igihugu cya Niger, Gilles Baillet waje ayoboye itsinda ryo kwigira ku Rwanda uburyo ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa, yahaye ikaze Abanyarwanda bifuza gushora imari mu gihugu cye, haba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi bwa peterori cyangwa gushora ibiribwa muri Niger.
Nyuma y’isuzuma ry’imyubakire ijyanye n’umujyi w’akarere ka Rusizi yakozwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara, uwaguze Hotel Ten To Ten yahawe iminsi itatu ngo abe yasenye inyubako yayongeyeho kuko ngo itujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.
Bamwe mubasaba akazi mu mirimo itandukanye mu karere ka Muhanga, bakomeje kuvuga ko itangwa ry’akazi ridakorwa mu mucyo hagamijwe kugaha abazwi icyo bo bita ikimenyane.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko kutagira isoko rusange bibadindiza bigatuma batabasha kwikura mu bukene.
Abatuye umudugudu wa Bikingi, kagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe bafite amazu yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba tariki 06/01/2014 barasaba ubufasha bwo kuyasana.
Imwe mu mbogamizi ituma umubare w’imisoro iba yitezwe kugerwaho itaboneka uko bikwiye mu karere ka Nyabihu, harimo cyane cyane abapakira amamodoka bitwikiriye ijoro kugira ngo bakwepeshe imisoro.
Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ngoma bari mu gihirahiro kubera kwirirwa bacibwa amande yuko batahaye abagenzi akanozasuku kandi ngo aho batuguraga tutakibayo.
Leta irashima uruhare itangazamakuru rikomeje kugira mu kuyifasha kurwanya ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, kuva urwego rwa Leta rushinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa (OAG) rwajyaho mu myaka 15 ishize.
Abacuruzi bakorera mu karere ka Ruhango, baravuga ko uyu mwaka mushya wa 2014 bawutangiranye ingamba nshya z’ubucuruzi, kuko ngo bazakora ibishoboka byose ngo ubucuruzi bwabo butere imbere.
Urubyiruko rugera kuri 50 rwo mu karere ka Kayonza rwahuguwe ku bijyanye no kwihangira imirimo mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza, rwahawe impamyabushobozi nyuma y’amezi atatu rwari rumaze ruhugurirwa muri icyo kigo.
Nyuma y’igihe kitari gitoya ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwizeza gare abagatuyemo n’abakagendamo, noneho iri kubakwa na KVSS, ibitewemo inkunga n’inkeragutabara (reserve force) izaba ishobora kwifashishwa mu kwezi kwa 3/2014.
Ubuyobozi bw’ibagiro rya kijyambere ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyari eshatu mu karere ka Rubavu, butangaza ko butangiye guhangayikishwa n’imikoranire y’ababazi n’ubuyobozi bw’akarere kuko bishobora kubagusha mu gihombo.
Akarere ka Bugesera kagiye kwakira imiryango 200 ibarirwamo abantu basaga 600 birukanywe muri Tanzaniya. Habaye umuganda udasanzwe wo gusukura aho aba banyarwanda bazagera mu Bugesera tariki 04/01/2014 bazaba bacumbikiwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.
Abarimu batandukanye bo mu Karere ka Gatsibo baranenga imikorere y’Umwarimu SACCO, ishami ryo mu Murenge wa Kabarore ari naryo rikuru muri aka Karere kubera serivisi ibaha bavuga ko ari mbi.
Abaturage batuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke bafite ibikorwa byahungabanyijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushombonera cy’Umujyi wa Gakenke barasaba kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo.
Ikibazo cy’amashyamba atemwa agatwikwamo amakara agurishwa mu gihugu cya Congo kimaze gufata intera kuburyo ubuyobozi butabyitondeye bwazasanga amashyamba yarashize kandi agomba kongerwa.
Ikusanyirizo ry’amata ryafunguwe mu mwaka wa 2009 na Minisitiri w’intebe nyuma yaho gato ryaje guhita rifunga imiryango kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ndetse no kutiga neza umushinga.