Abanyarwanda bamaze gutanga miliyari 20 na miliyoni hafi 200 mu Kigega Agaciro

Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo bamaze gutanga amafaranga agera kuri miliyari 20 na miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda kuva ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwa muri Kanama umwaka wa 2012.

Ibi byatangajwe na Mugabo Vianney, Umuyobozi w’Ikigega Agaciro muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu nama yagiranye n’uturere twose kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2013, inama yari igamije kureba icyakorwa ngo amafaranga yose abantu biyemeje bayatange.

Muri rusange, amafaranga Abanyarwanda biyemereye gutanga ni miliyari 26 ariko amaze gutangwa angana na 77%.

Ngo zimwe mu ngorane zagaragaye ni bamwe mu biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira igihugu ariko ntibayatanga, aha havugwa nka miliyari ebyiri na miliyoni 100 zagombaga gutangwa n’abarezi.

Itsinda ry'abakozi ba Minecofin bakorana inama n'uturere.
Itsinda ry’abakozi ba Minecofin bakorana inama n’uturere.

Hari uturere dufite ikibazo cyo kwishyuza kubera ko abikorera batangiye hamwe umusanzu mu kigega Agaciro, kubishyuza bikaba bigoranye kuko nta muntu ku giti cye ugaragara ngo bamwibutse gusoza amasezerano yiyemeje.

Muri iyi nama yabaye hakoreshejwe uburyo bwa video conference, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent yasabye uturere kongera ingufu mu kwibutsa abiyemeje gutanga inkunga yabo kugira ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe babe bari hejuru nibura ya 80%.

Muri Afurika ubu buryo bwo kwiteganyiriza hakoreshejwe ikigega bikorwa n’ibihugu nk’Ibirwa bya Maurice, Guinea Equatorial na Ghana bifite ubutunzi bushingiye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro biteganyiriza kudasubira inyuma igihe uwo mutungo kamere uzaba washize.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka