Nyanza: Ubuyapani bwashyikirije u Rwanda inkunga izateza imbere imyuga mu bafite ubumuga

Umuryango w’Abayapani ushinzwe iterambere mpuzamahanga JICA, Japanese International Cooperation Agency washyikirije Abanyarwanda 60 bafite ubumuga n’ingabo zamugariye ku rugamba ibikoresho by’imyuga binyuranye bazakoresha mu kwiteza imbere no gufasha Abaturarwanda kubona serivisi zikomoka ku myuga uko bazikeneye. Abashyikirijwe ibi bikoresho kandi bari bamaze amezi atandatu biga imyuga inyuranye irimo ubudozi, ububaji no gufuma.

Mu muhango wabereye ku kigo cy’imyuga bita Nyanza VTC mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, abafite ubumuga n’ingabo zamugariye ku rugerero 60 bahawe na JICA ibikoresho binyuranye bikoreshwa mu mirimo y’imyuga kandi wese yagiye ahabwa ibikoresho bijyanye n’ibyo yize birimo ubudozi, ububaji no gufuma imipira yo kwambara ikozwe mu budodo.

Byari ibyishimo bikomeye ku bahawe ibikoresho baziatangiriraho akazi.
Byari ibyishimo bikomeye ku bahawe ibikoresho baziatangiriraho akazi.

Abahawe ibyo bikoresho basabwe kuzabibyaza umusaruro bakiteza imbere bimbumbira hamwe mu makoperative kugira ngo birinde gutatanya ingufu zabo.

Ryuyi Seno, impuguke ya JICA ishinzwe gukurikirana imishinga igamije gufasha ingabo zamugariye ku rugamba nzigasubizwa mu buzima busanzwe yasabye abarangije gufata neza ibikoresho bahawe, bakabibyaza umusaruro bikabafasha kwiteza imbere mu rusobe rw’imyuga itandukanye bigishijwe.

Yabasabye ko icyo bagomba kwihutira gukora ari ukwishyira hamwe ngo badatatanya ingufu ndetse aho bagize ingorane zibakomereye bakisunga ubuyobozi bubegereye kugira ngo bubagire inama.

Icyi ni icyiciro cy'abize ububaji n'ibikoresho byabo bazifashisha mu kazi
Icyi ni icyiciro cy’abize ububaji n’ibikoresho byabo bazifashisha mu kazi

Ibi byanagarutsweho na Mudumiro Simon, umuyobozi w’ikigo cy’imyuga cya Nyanza asaba ko amahirwe bagize yo guhabwa ibikoresho by’ibanze batagomba kuyapfusha ubusa babifata nabi. Ati: “Mwahawe ubumenyi butandukanye, iki nicyo gihe mubonye cyo kujya gushyira mu bikorwa ibyo mwize kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.”

Yavuze ko icyiciro cy’abafite ubumuga ari cyo cyonyine gihabwa ibikoresho iyo barangije kwiga imyuga yabo kuko abandi bahabwa ubumenyi bakazajya kwishakira ibikoresho.
Ngo ubwo bufasha bw’ibikoresho bahabwa buza bwiyongera ku myuga bize bugamije gutuma bajya ku isoko ry’umurimo bafite bimwe mu by’ibanze bazifashisha mu kazi kabo, ariko ngo bakwiye gutekereza kuzongera ubushobozi igihe bazaba batangiye gukora.

Mukeshimana Dativa ufite ubumuga bwo kutabona akaba ari n’umwe mu bahawe ibyo bikoresho avuga ko ubumenyi yahawe akaba anabonye ibikoresho bimwizeza ko agiye kugira imibereho myiza kuko azabasha kubona ifaranga. Agira ati: “Umwuga nize wo gufuma imipira nkaba mbonye n’ibikoresho uzatuma nshobora kwifasha aho gutegera amaboko abagenzi.”

Buri wese yagiye ahabwa ibikoresho bijyanye n'umwuga yize
Buri wese yagiye ahabwa ibikoresho bijyanye n’umwuga yize

Ingabo yavuye ku rugerero yitwa Gatera Pierre wahoraanye ipeti rya Lieutenant ni umwe mu bamugariye ku rugamba wasoje amasomo ye mu birebana n’ubudozi. Yabwiye Kigali Today ko nyuma y’amasomo yahawe agiye kwifashisha ibikoresho yahawe akabibyaza umusaruro uzamufasha gutunga urugo rwe ndetse no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imyuga cya Nyanza buvuga ko abarangije muri icyo kigo mu masomo y’imyuga itandukanye usanga bifashije mu buzima busanzwe, aho batajya Babura akazi kabaha amafaranga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngaho rero nimubibyaze umusaruro ntako batabagiriye , hanyuma namwe mwigishe munatange akazi ku bandi!!

vanessa yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ni igikorwa cyiza cy’aba bagabo , kandi aba banyeshuri nabo basabwa kubibyaza umusaruro kandi bikazabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane ko ari n;umwuga wabo kandi bize neza turabyizeye!!

gakwandi yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka