Burera: Bazatanga miliyoni 50 zo kugura “Kizimyamwoto” yo mu majyaruguru

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwahigiye gufatanya n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru kugira ngo bazagure imodoka ya “Kizimyamwoto” izajya ibafasha guhangana n’inkongi z’umuriro muri iyo ntara.

Ubwo buyobozi buvuga ko mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bazatanga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bafatanye n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru kugura iyo modoka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kandi buzagura utwuma twa “Kizimyamwoto” duto 120 tuzashyirwa ku mazu y’uturere, ku mirenge ndetse no ku mazu y’abikorera, mu rwego rwo kwirinda inkongi zakwibasira ayo mazu.

Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru ndetse no mu Rwanda muri rusange inkongi z’umuriro zimaze igihe zibasira amazu atandukanye, ugasanga arakongotse kubera ko nta bushobozi bwo kuyazimya buhari.

Mu mpera z’umwaka wa 2012, mu karere ka Burera hagaragaye inkongi y’umuriro yibasiye inzu iraramo abanyeshuri b’abahungu (dortoire) bo mu kigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo. Iyo nzu yarahiye irakongoka n’ibyari biyirimo byose.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwavuze ko iyo nkongi yaturutse ku muriro w’amashanyarazi wa EWSA. Ngo kuri icyo kigo iyo baba bafite twa “Kizimyamwoto” iyo nzu ntiba yarakongotse ngo yose ngo ishire.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba ibigo by’amashuri byose gushaka ibikoresho bizimya umuriro, birimo umucanga ndetse n’utwuma twa “kizimyamwoto” bakabishyira ku bigo byabo.

Ubwo buyobozi kandi bushishikariza n’abandi bafite amazu ahuriramo n’abantu benshi gushaka bene ibyo bikoresho kugira ngo nabo bahangane n’inkongi z’umuriro.

Ubu buyobozi nibushyira mu bikorwa iyi gahunda bizagira akamaro gakomeye kuko bazajya babasha gucebya hakiri kare inkongi y’umuriro.

Ikindi ni uko imodoka za “Kizimyamwoto” nazo ziba mu mujyi wa Kigali kuburyo nk’iyo inkongi yibasiye inzu iri mu ntara runaka, izo modoka zitabazwa zikahagera bitinze n’ubundi ntacyo ziri buramire.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka