RUSIZI: MINICOM irakangurira Abanyarwanda kwitabira gahunda ya hanga umurimo

Muri gahunda ya Hanga umurimo igamijwe kongerera ubushobozi abifuza gutangira imishinga yabo izabafasha gutera imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba abantu batandukanye kugaragaza imishinga bafite muri gahunda ya HANGA UMURIMO, kugira ngo babashe kugerageza amahirwe yabo.

Ibi yabisabye mu mahugurwa yateguye amahugurwa y’iminsi itanu yabereye mu bice bitandukanye by’imirenge igize akarere ka Rusizi. Muri aya mahugurwa abayitabiriye bahuguwe uburyo bashobora gutegura umushinga no gutangira kuwushyira mu bikorwa.

Gilbert umuyobozi wa gahunda ya hanga umurimo muri rusizi ashishikariza abaturage kwitabira iyi gahunda.
Gilbert umuyobozi wa gahunda ya hanga umurimo muri rusizi ashishikariza abaturage kwitabira iyi gahunda.

Bamwe mu bahuguwe batangaza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuri bo, dore ko ngo bayitabiriye ari benshi bitewe nuko ngobashigikiwe na Leta, kuko ngo yabemereye kubishingira kungwate ingana na 75%. Ibi ngobikaba bibaha icyizere cyiterambere rirambye

Ubwo Kigali today yaganiraga n’abitabiriye aya mahugurwa bayitangarije ko bakuyemo ubumenyi bwinshi kandi bikaba bigiye no kubafasha kwiteza imbere kandi bagatanga n’akazi ku bandi bagenzi babo bakiri mu bukene.

Abitabiriye gahunda ya hanga umurimo ngo bungutse byinshi.
Abitabiriye gahunda ya hanga umurimo ngo bungutse byinshi.

Ushinzwe gahunda ya hanga umurimo mu karere ka Rusizi, unashinzwe imishinga mito n’iciriritse, Gilbert, atangaza ko ugereranyije n’ibindi byiciro bahereyeho muri iyi gahunda ya hanga umurimo biragaragara ko bamaze kugera ku ntera ishimishije.

Avuga ko n’abandi akaba bakwiye kubanza kwigirira icyizere kandi bakirinda gufata aya mafaranga nk’inkunga ahubwo bakayakoresha mu mishinga batanze kugira ngo agire icyo bibamarira.

Gahunda ya ahanga umurimo ni gahunda ya leta igamije gufasha abantu bafite ibitekerezo byabateza imbere ariko bakabura ubushobozi, kugeza ubu abayitabiriye bakaba bamaze kwiteza imbere.
By’umwihariko mu karere ka Rusizi mu mishinga isaga 600 yatanzwe hatoranijwemo 180 muri buri murenge hakaba harakuwemo imishinga 10.

Gusa zimwe mumbogamizi bafite ngo nuko imishinga yabo yemerwa ariko kugirango ihambwe inguzanyo bikaba ingorabahizi aha bakaba basabye ababishinzwe kujya babavuganira kugirango ibikorwa by’imishinga yabo bitangire.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka