Ngororero: Njyanama ngo ntizongera kwihanganira ibikorwa remezo byubakwa nabi

Abagize inama njyanama y’akarere ka Ngororero bavuga ko batazongera kwihanganira kubona hari bimwe mu bikorwa remezo byubakwa bitwaye amafaranga atagira ingano nyamara mu gihe gito bikaba byangiritse, ababishinzwe bakavuga ko ari inyigo zakozwe nabi.

Mu ijwi ry’abo ayoboye, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngororero Bigenimana Emmanuel avuga ko bene ibyo ari uguhombya Leta no gukinisha abaturage baba baragenewe ibyo bikorwa kuko biba bitagisubije neza ibibazo bari bafite.

Inzu ya farumasi yibasiwe n'itenguka ry'imikingo.
Inzu ya farumasi yibasiwe n’itenguka ry’imikingo.

Ibi, abajyanama babivuga mu gihe zimwe mu nyubako n’imihanda byo muri ako karere bimaze igihe gito byubatswe ariko ubu bikaba byaratangiye kwangirika. Nubwo ntawatunzwe urutoki ku giti cye, abajyanama bavuga ko uko gukora nabi biterwa na ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye.

Kuri ubu, ibivugwa cyane ko byatangiye kwangirika nta n’umwaka umwe biramara harimo inzu nshya ikorerwamo na farumasi y’akarere, ibiraro n’imihanda, ibiro by’imirenge 4 ubu biva ahandi amarangi akaba yaromotse, imiyoboro y’amazi itarimo amazi kandi yararangiye kubakwa n’ibindi.

Inyubako 4 z'imirenge zirava izindi amarangi yaromotse.
Inyubako 4 z’imirenge zirava izindi amarangi yaromotse.

Inama njyanama irasaba ko ibikorwa byose byangiritse byasanwa byihutirwa kandi amakosa nkayo agacika burundu.

Gusa umwe muri ba rwiyemezamirimo twaganiriye ufite isoko rya kimwe muri ibyo bikorwa byangiritse avuga ko amakosa aterwa no gutanga nabi amasoko, hatujujwe ibyafasha byose mu kubaka ibikorwa bizaramba.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere ka Ngororero gafite ikibazo cy’ubuyobozi bubi.

kaboyi yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka