Abafatabuguzi barenga 6000 bahawe amashanyarazi mu turere twa Rwamagana na Kayonza

Umuyobozi w’ishami ry’ikigo cya EWSA rya Rwamagana, Karemera Emmery, avuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bamaze guha amashanyarazi abaturage barenga 6000 mu turere twa Rwamagana na Kayonza; muri rusange bafite abafatabuguzi 23608 muri utwo turere.

Yabivuze tariki 02/11/2013, ubwo icyo kigo cyamurikiraga abagenerwabikorwa bacyo ibyo cyagezeho muri uyu mwaka n’imishinga giteganya mu gihe kiri imbere.

Abafatabuguzi b’amashanyarazi bakorana n’ishami rya Rwamagana ni abo mu turere twa Kayonza na Rwamagana, wongereyeho abo mu mirenge ya Kiramuruzi na Kiziguro yo mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w'ishami rya EWSA rya Rwamagana (hagati) avuga ko ubu hari abafatabuguzi bakabakaba ibihumbi 24.
Umuyobozi w’ishami rya EWSA rya Rwamagana (hagati) avuga ko ubu hari abafatabuguzi bakabakaba ibihumbi 24.

Kuba umubare w’abafatabuguzi ku mashanyarazi bageze kuri uwo mubare ngo ni ibyo kwishimira cyane nk’uko byavuzwe na Nzeyimana Bertin ushinzwe amashanyarazi mu ishami rya EWSA rya Rwamagana.

Yavuze ko mu mwaka wa 2012 hari abafatabuguzi basaga gato ibihumbi 17, avuga ko kuba umwaka wa 2013 ugiye kurangira bakabakaba ibihumbi 24 ari umuhigo ugaragara wagezweho.

Cyakora n’ubwo abafite amashanyarazi biyongereye muri uyu mwaka, haracyari umubare munini w’abaturage bayakeneye, ndetse n’abayafite bakaba batayabona uko bikwiye nk’uko abatuye i Kayonza babivuga.

“Ikibazo cy’amashanyarazi kiradukomereye cyane, umuriro uba uhari nk’isaha imwe ukabura amasaha abiri cyangwa atatu. Mu masaha y’umugoroba ho tumaze kubimenyera ko tuba turi mu icuraburindi, ikibazo gikomeye ariko ni uko umuriro ugenda ukajya ugaruka mu buryo butunguranye ukaba watwika ibikoresho bimwe na bimwe” Uku ni ko umwe mu bafite utubari mu mujyi wa Kayonza abisobanura.

Bamwe mu bitabiriye imurikabikorwa rya EWSA.
Bamwe mu bitabiriye imurikabikorwa rya EWSA.

Umuyobozi w’ishami rya EWSA rya Rwamagana avuga ko kubura kwa hato na hato kw’amashanyarazi ari ikibazo kizwi kandi kikaba kiri rusange mu gihugu hose. Cyakora yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ku buryo haboneka igisubizo ku buryo burambye, nko kongera inganda z’amashanyarazi no kuyabyaza izindi ngufu zose zishoboka harimo na nyiramugengeri.

Karemera yanavuze ko abaturage amashanyarazi atarageraho badakwiye gucika intege, abasaba gutegereza bihanganye kuko hari imishinga myinshi yakozwe yo kwegereza abaturage amashanyarazi, dore ko ngo Leta ifite gahunda y’uko mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi nk’uko byavuzwe n’umwe mu bakozi ba EWSA ku rwego rw’igihugu witabiriye iryo murikabikorwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutubwirire ewsa rwamagana itange service nziza umutu asaba guhabwa amazi hagashira igihe atarakorerwa ngaho mubaze ubuyobozi aba clien batatarakorera uko bangana ngo conteri zarabuze umva iyo servis ubwo ntibyaba intandaro yo kwaka ruswa iba muba tekinisiye ba rwamagana murakoze obo duhamagarabakatubwira nabi 0788831289na0788836131

kitoko yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka