Mu Rwanda na Afurika y’epfo hakwiye kuvugwa amakuru meza ahumuriza abashoramari

Inama yahurije hamwe inzego za leta n’izabikorera z’u Rwanda na Afurika y’epfo i Kigali kuri uyu wa 11/11/2013, yanzuye ko hagomba gukosorwa amakuru avugwa ku bihugu byombi, kugira ngo abashoramari babashe kuhakorera nta mpungenge bafite.

Iki ni kimwe mu byifuzo abitabiriye iyi nama bagaragaje kuko ngo amakuru abashoramari bafite kuri buri gihugu ashobora kuzitira bamwe kandi ari ibihuha n’amakabyankuru bidafite ishingiro.

Aha abahagarariye impande zombi bari mu biganiro i Kigali
Aha abahagarariye impande zombi bari mu biganiro i Kigali

Umunyarwanda Denis Karera, umwe mu bagize inama y’ubucuruzi ya EAC agira ati: “Usanga abashoramari bo muri Afurika y’epfo bakirimo kugendera ku makuru ya kera cyane! Bamwe babazanya niba mu Rwanda hatakiri abicanyi. Ku rundi ruhande, hakaba Abanyarwanda babaza ngo ‘ko numva muri Africa y’epfo abikorera bangana na 6/10 bataka ibibazo byo kwibwa amafaranga yabo, aho hantu twahakorera!”
Yongeraho ko muri ayo makuru ku bihugu byombi, harimo atari ukuri, andi akabamo amakabyankuru, nyamara ngo hari amakuru meza ku mpande zombie abashoramari bakwiye kugenderaho bagashora imari mu bihugu byose nta nkomyi.

Mu bindi byashimangiwe muri iyo nama kandi, harimo kuba abashaka gushora imari mu Rwanda batagomba kureba isoko rya miliyoni 10 z’abanyarwanda gusa, ahubwo ngo kunyura mu Rwanda ni uburyo bwiza bwo kwinjira mu muryango munini mu bihugu byo mu karere, cyane cyane ibigize Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba EAC, East African Community, nk’uko inzego z’ubucuruzi mu Rwanda zibijyaho inama.

Iyi ni incamake y'uko u Rwanda ruhagaze mu bukungu uko yemezwa na MINECOFIN
Iyi ni incamake y’uko u Rwanda ruhagaze mu bukungu uko yemezwa na MINECOFIN

Amakuru agaragaza “ishusho nyayo y’u Rwanda rw’ubu” yasobanuwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi MINECOFIN, Kampeta Pichette Sayinzoga, agaragaza ko Abanyarwanda bagenda bagira ubushobozi bwo kugura, kandi bashoboye gukora bitewe na gahunda ziteza imbere uburezi Leta yashyizeho.

Madamu Kampeta ati: “Mu myaka itanu ishize ubukungu bw’u Rwanda bwiyongeraga ku kigero cya 8.2%, ubukene bwagabanutseho 12% (hasigara 44% bakiri mu bukene), ndetse n’umusaruro wa buri muntu ugenda wiyongera ku buryo ubu ubarirwa ku madolari 644 ku mwaka, ikoranabunanga n’itumanaho byasakaye mu gihugu aho 65% by’Abaturarwanda bafite telefone zigendanwa.[]”

Kubwa madamu Kampeta ngo ayo yose ni amakuru meza agaragaza ibipimo by’iterambere mu Rwanda kandi bigaragaza ko uwashora imari mu Rwanda yazagira abakiliya mu byo yakora byose.

Abashoramari bo muri Afurika y'Epfo basanzwe barashoye imari mu ruganda rukora isima rwa CIMERWA
Abashoramari bo muri Afurika y’Epfo basanzwe barashoye imari mu ruganda rukora isima rwa CIMERWA

Yavuze kandi ko u Rwanda ari urwa kabiri ku isi mu bihugu byavuguruye ishoramari bigana ku korohereza abikorera; kandi ko baramutse bitabiriye kuza, hari n’ubundi buryo butandukanye bubaha ikaze, nko kugabanya ikigero cy’imisoro yakwa ndetse n’igiciro cy’amashanyarazi.

Uyu munyamabanga muri MINECOFIN yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu iyubakwa ry’imihanda igeza ibicuruzwa ku mipaka, ikaba kuri ubu ngo ihanganye no kongera ingufu kugeza kuri gipimo cya MW100 z’amashanyarazi muri uyu mwaka. Yishimira kandi ko Igihugu kiza mu bya mbere muri Afurika mu kugira ruswa nke.

Guverinoma y’u Rwanda imenyesha abashoramari ko bashobora kungukira cyane mu bihugu bigize umuryango wa EAC, nyuma y’ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo, ihuzwa ry’imipaka, ndetse no kwemera ko nta kiguzi ku rujya n’uruza rw’ibintu n’abantu bambuka, bakazajya bakoresha indangamutu cyangwa uruhushya rumwe rwo gukorera mu bihugu bya EAC.

Hagati y'u Rwanda na Afurika y'Epfo hasanzwe ibikorwa by'ubucuruzi n'ubuhahirane byatumye habaho ingendo zihoraho z'indege hagati y'ibihugu byombi
Hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo hasanzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhahirane byatumye habaho ingendo zihoraho z’indege hagati y’ibihugu byombi

Inama yahuje inzego z’u Rwanda n’abashoramari bo muri Afurika y’epfo, yateguwe n’uruganda rw’ashoramari bo muri icyo gihugu rwa PPC, rwo rukaba rwaratangiye gukorera mu Rwanda aho rwaguze imigabane 51% y’uruganda rwa CIMERWA rukora isima.

Umuyobozi wa PPC, Pepe Meijer ahamya ko we yamaze kubona uruganda ruzabona inyungu nini mu Rwanda; aho ngo yasanze hakenewe isima irenga toni ibihumbi 300 ku mwaka, mu gihe uruganda rwa CIMERWA rwo rugikora gusa toni ibihumbi 100. Yemeza ko azajya gukangurira abashoramari bagenzi be bo muri Afurika y’epfo, kuza gukorera mu Rwanda.

Ubucuruzi bw'itumanaho rya MTN ngo nabwo ni ishoramari rya Afurika y'Epfo mu Rwanda
Ubucuruzi bw’itumanaho rya MTN ngo nabwo ni ishoramari rya Afurika y’Epfo mu Rwanda

U Rwanda ruracyakeneye ishoramari mu byiciro byinshi by’ubukungu, nk’uko Viviane Kayitesi wo mu Kigo cy’iterambere RDB yabisobanuye, agatanga ingero ko mu kubahiriza igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali hakenewe gushorwa imari nyinshi mu bwubatsi; kandi ko kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kubitunganya nabyo ari ngombwa cyane.

RDB ivuga ko ishoramari ry’abanya-Afurika y’epfo mu Rwanda ryigaragaza cyane mu itumanaho, ahari Sosiyete ya MTN; ku ruhande rw’u Rwanda naho hakaba kompanyi y’indege ya Rwandair ikorera ingendo mu gihugu cya Afurika y’epfo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka