Ruhango: Amashuri atize abana be bazayiga abikesheje inguzanyo ya Banki

Mushimiyimana Lukiya ni umudamu wahisemo ubucuruzi abufashijejwemo n’amafaranga agarizwa n’abanki. Avuga ko atagize amahirwe yo kwiga ngo arangize, ariko kubera ko yatinyutse akagana banki yizera ko abana be bazamwigira amashuri atabashije kwiga.

Mushimiyimana akora ubucuruzi bw’imyenda mu mujyi wa Ruhango, yaretse kwiga ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ahita ashaka, yakomeje gushaka uko yakwiga biranga. Nyuma yaje kwibaza uko ubuzima bwe buzamera abuburira igisubizo.

Nyuma yaje kugira amahirwe yo gukorana n’amabanki atangira kwaka inguzanyo atangira kwagura ubucuruzi yakoraga ubu ngo amaze kugera ku rwego rushimishije.

Agira ati “mbere nakoraga ubucuruzi budakomeye aho nakoreshaga ibihumbi 100 gusa, nabonaga ntaho nzagera nk’uko nabyifuzaga. Naje kugira amahirwe banki y’abaturage inguriza miliyoni 4 mu mwaka wa 2006 nagombaga kwishyura mu myaka 3. Byaranshimishije kuko iyi nguzanyo nashoboye kuyishyurira ku gihe”.

Mushimiyimana yifuza kugera kuri byinshi abikesheje inguzanyo ya banki.
Mushimiyimana yifuza kugera kuri byinshi abikesheje inguzanyo ya banki.

Uyu mugore avuga ko guhera ubwo yatinyutse amabanki atangira gukorana nayo, kugeza ubu akaba akorana na banki ya Duterimbere, aho avuga ko bakorana neza akaba basha gukora akunguka kandi akanabasha kwishyura.

Avuga ko afite abana 2 biga muri kaminuza, umwe arihirwa FARG undi niwe umurihirira, akanabasha gukemura ibibazo byinshi byo mu rugo. Akavuga ko ubwo atagize amahirwe yo kwiga agomba gukoresha ubwenge n’imbaraga kugirango abana be bazige ayo atize.

Agira inama abandi bagore bagifite imyumvire iri hasi ishingiye kukwitinya, ko bakwiye kugana banki bakaka inguzanyo zizabasha gukora bagatera imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka