Rusumo: Haratangira igikorwa cyo gushyiraho ikiraro gishya

Kuri uyu wa 05/11/2013 ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya baratangira gushyiraho ikiraro gishya, aho bateganya ko bizaba mu byiciro 5 bitandukanye bikazarangira mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014.

Iki gikorwa kiratangira bateranya ibyuma bizaba bikoze icyo kiraro. Ibyo byuma byavuye mu Buyapani mu kwezi kwa Kamena bizanywe na romoruke 56.

Ikiraro gishya kirimo kubakwa gifite metero 80 aho kizaba gipima toni 180 mu gihe igisanzwe cyapimaga toni 53; nk’uko byasobanuwe n’abashinzwe imyubakire yacyo.

Ibyuma nk'ibi nibyo bari bugende bateranya kugeza igihe byambukiranyije umugezi wa Rusumo.
Ibyuma nk’ibi nibyo bari bugende bateranya kugeza igihe byambukiranyije umugezi wa Rusumo.

Iki kiraro cyubakwa ku nkunga ya miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’ikigo cy’Abayapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) biteganyijwe ko kizihutisha uruhererekane rw’ibicuruzwa n’abantu binyura kuri uyu mupaka ndetse kinateza imbere ubuhahirane mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba muri rusange.

Ubukungu bwa EAC bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7 na 8% biturutse cyane ku bwiyongere bw’urujya n’uruza bw’ibicuruzwa. Mu mwaka wa 2009 ku kiraro cya Rusumo hacaga imodoka zitageze kuri 96 ku munsi; ariko mu mwaka ushize wa 2012 zageze kuri 205.

Ibi byuma byavuye mu Buyapani bizakora ikiraro gipima toni 180.
Ibi byuma byavuye mu Buyapani bizakora ikiraro gipima toni 180.

Ikigereranyo kiravuga ko mu myaka 5 iri imbere, imodoka zinyura ku kiraro cya Rusumo ziziyongera hagati ya 500 na 700 ku munsi. Icyo gihe ubukungu bwa EAC ngo buzazamuka ku kigero kiri hagati ya 10 na 11.5%.

Abaturage bari hafi ya 2000 bo mu nkenegero z’ikiraro bemeza ko imibereho yabo yazamutse kubera iyo mirimo ihakorerwa. Ku ruhande rw’u Rwanda, abasaga 600 bahawe akazi ko kubaka kandi ngo babona ubumenyi buvuye ku Bayapani n’abandi bahagarariye imirimo y’ubwubatsi.

Ikiraro gisanzwe cyapimaga toni 53 gusa.
Ikiraro gisanzwe cyapimaga toni 53 gusa.

Iki kiraro kiri kubakwa aho kizaba gitandukaniye n’icyari gisanzwe ni uko abanyamaguru bazaba bafite inzira yabo aho kuri ubu ikiri gukoreshwa usanga imodoka zibisikana n’abanyamaguru kuri iki kiraro.

Iki kiraro hamwe na One Stop Boarder Post (OSBP) bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 21 aho ku ruhande rw’u Rwanda bazakoresha miliyari 10,5 no ku ruhande rwa Tanzaniya bakazakoreshwa miliyari 10,5.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi nizo nkuru zikenewe z’amajyambere ureke iby’amatiku

rukundo yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka