Gisagara: Abagabo bagomba kumenya ko abagore atari imashini zikora imirimo yose

Abagabo bo mu Rwanda barakangurirwa kwikuramo ko abagore ari imashini zikora imirimo yose ikenewe mu rugo, ahubwo bakazirikana ko hakwiye ubufatanye muri byose ndetse n’abagore nabo bagaharanira uburenganzira bwabo bibutsa abagabo ubwo bufatanye kuko byagaragaye henshi ko bakora imirimo myinshi kandi ntihabwe agaciro.

Umuco Nyarwanda wagiye wita umugore amazina nka mutimawurugo ngo niwo utuma ahenshi umugore agikoreshwa imirimo myinshi cyane cyane iyo mu rugo wenyine, nyamara kandi ngo yagakwiye kuyifatanya n’uwo bashakanye.

Nyamara kugira ngo iterambere ryihute mu rugo, abagabo bakwiye kwikuramo ko hari imirimo yagenewe umugore gusa, ndetse benshi mu Rwanda bakivanamo ko ngo umugabo nakora umurimo runaka abandi bagabo bamwita igigwari cyangwa inganzwa.

Ibi byavugiwe mu mahugurwa ku iterambere rirambye abagore bo mu karere ka Gisagara bahawe n’umuryango Action Aid, babibutsa uburenganzira bwabo ndetse barebera hamwe uko iterambere ryataha mu ngo zabo.

Abagore bagaragaje ko bavunika cyane mu mirimo yabo ya buri munsi. Aba bagore bavuga ko ahanini ibi biterwa n’uko abagabo bumva ko ari abatware b’ingo, bakumva ko imirimo yo mu rugo yagenewe abagore gusa.

Mukamabano Patricia utuye mu murenge wa Musha muri Gisagara yagize ati “bagore bo mu cyaro turavunika pe. Uwahinze arahingura, akajya kwita ku matungo, ku bana, agateka agakora isuku byose wenyine. Nyarama ariko ibi byose ashobora kubifatanya n’umugabo bikagenda neza kandi bidahinduye umugabo inganzwa ahubwo aba azi agaciro ko kwita ku rugo rwe.”

Uwiragiye Anathole umukozi mu mushinga Action Aid ari nawo wafashije aba bagore kwibumbira mu matsinda aho babigishiriza, avuga ko muri uyu mushinga batanga amahugurwa ku bagore n’abagabo babo, hagamijwe kuzamura imyumvire.

Ati «Tubafasha kumva agaciro ko gufatanya, abagabo bakamenya ko urugo rurimo ubufatanye ari rwo rutera imbere, abagore nabo bagomba kumenya uburenganzira bwabo bakanabuharanira.»
Uyu mushinga ufasha abagore basaga 2400, barimo 1200 bo mu karere ka Gisagara na 1200 bo mu karere ka Nyanza, hakiyongeraho abagabo 400 bo muri utu turere twombi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka