U Bwongeleza bwateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 32 z’amapawundi yo gushyigikira Umurenge VUP

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, n’umuyobozi wa delegasiyo y’Abongeleza basinyanye amasezerano yemerera u Rwanda inkunga ya miliyoni 32 z’amapawundi ugereranyije mu manyarwanda arenga miliyari 32 yo guteza imbere imishinga yo mu byaro bikiri inyuma.

U Rwanda ruzahabwa aya mafaranga atishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu aho ategerejweho gushyirwa mu mishinga iteza abaturage imbere no gufasha abatishoboye, nk’uko Minsitiri Gatete yabitangarije mu muhango w’isinya wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013.

Yagize ati: “Izo miliyoni 32 nizo zizafasha Abanyarwanda batandukanye barimo abakora ibikorwa rusange, harimo n’abandi benshi bagenda babyungukiramo cyane cyane kubera akazi. Hariho n’abandi bizafasha mu buryo bw’ako kanya.

Bizafasha imiryango muri icyo gihe cy’imyaka itatu imiryango igera ku bihumbi 97 nibo bazabona inyungu zizava muri aya mafaranga kandi bizaba biri mu turere twose n’imirenge yose y’igihugu.”

Muri miliyoni 32, u Rwanda rwahise rushyikirizwa miliyoni 10.
Muri miliyoni 32, u Rwanda rwahise rushyikirizwa miliyoni 10.

U Bwongeleza bwahise bugeza kuri konti ya Leta y’u Rwanda miliyoni 10 z’amapawundi ku ikubitiro, ahwanye na miliyari 10 z’amanyarwanda, buvuga ko bushyigikira cyane kandi bukurikiranira hafi uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu kuvana abaturage mu bukene.

Umuyobozi wa Delegasiyo yatangaje ko iyi nkunga batanze ari nk’igihembo kuri Leta y’u Rwanda kubera uburyo iharanira kutagira umuturage isiga inyuma mu iterambere. Akemeza kandi ko bazakomeza gukurikiranira hafi no gushyigikira u Rwanda muri iyi nzira.

U Bwongeleza bushyize aya mafaranga mu gice cyo gufasha abakene mu Rwanda, nyuma y’uko bwari busanzwe buri no ku isonga mu gushyigikira izindi gahunda zirimo uburezi, ubuhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka