Nyagatare: Imurikagurisha ntiryitabirwa neza

Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ririmo kubera mu karere ka Nyagatare barasaba ko ryajya riba igihe cy’impeshyi aho kuba icy’imvura kuko bituma rititabirwa neza.

Iri murikagurisha ryatangiye tariki 14/11/2013, kuri uyu munsi waryo wa kabiri, hari amasitande atarabona abayajyamo ndetse ubona n’abaguzi atari benshi. Abo twaganiriye batubwiye ko hari ikibazo cy’amafaranga kuko bibaye atari ku mwero.

Gusa ariko ngo ntibizababuza kuza uko bashoboye ndetse bagasaba ko ibiciro bitakongerwa. N’ubwo bimeze gutyo ariko, usanga ahari ibinyobwa hitabirwa cyane kurusha ahandi.

Stands zimwe nta byapa biriho bigaragaza ibihamurikirwa.
Stands zimwe nta byapa biriho bigaragaza ibihamurikirwa.

Ku ruhande rw’abamurika, ngo n’ubwo bashima imitegurire y’iri murikagurisha, nanone bifuza ko ryajya ritegurwa igihe cy’impeshyi. Bamwe mu bateguye iri murikagurisha bavuga ko hakiri kare kuvuga ko ubwitabire ari bucye kuko uyu ari umunsi wa kabiri gusa.

Iyaturemye Aimee uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa, asaba abaturage kuryitabira kuko hari udushya twinshi uretse ko ngo ari no kwigira ku bikorwa by’abandi byatuma batezimbere ibyabo.

Mu bimurikwa harimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubworozi bw’inzuki, ibikomoka kunganda ndetse n’ubukorikori. Hari n’abagaragaza uburyo bworoshye umuntu yahora yeza imboga akoresheje uburyo bwo kuhira budahenze n’uturima tw’igikoni.

Ahakorera sosiyete z'itumanaho usanga byashyushye abaturage ari benshi.
Ahakorera sosiyete z’itumanaho usanga byashyushye abaturage ari benshi.

Uretse abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa, muri iri murikagurisha kandi higanjemo abacuruza imiti gakondo, amabanki, ibigo by’itumanaho bitandukanye kimwe n’abanyabukorikori baturutse imihanda yose no hanze y’igihugu.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka