Kayonza: Abafite ingwate n’ubushobozi barasabwa kujya baharira abatabifite kugira ngo abe ari bo bishingirwa n’ikigega cya BDF

Umuhuzabikorwa wa porogaramu yitwa PROBA ishinzwe gutanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo, Hakiza Kumeza Innocent, arasaba abantu bose bafite ubushobozi n’ingwate guhararira abatabufite bashaka kuba ba rwiyemezamirimo kugira ngo abe ari bo bishingirwa n’ikigega cyitwa BDF gifasha kubona inguzanyo abantu badafite ingwate.

Yabivuze tariki 08/11/2013 ubwo hasozwaga amahugurwa agamije gufasha ba rwiyemezamirimo muri gahunda yo kwihangira umurimo kugira ngo bivane mu bukene. Hakiza Kumeza avuga ko ari igitekerezo cyatekerejwe na guverinoma hagamijwe gufasha abantu bashaka kwihangira imirimo banahuzwa n’ibigo by’imari.

Abitabiriye amahugurwa mu biganiro mu matsinda.
Abitabiriye amahugurwa mu biganiro mu matsinda.

Icyo kigega cya BDF ngo cyishingira urubyiruko rudafite ingwate ku kigero cya 75% kugira ngo umuntu abone inguzanyo muri banki igihe ashaka kuba rwiyemezamirimo, ariko haracyari imbogamizi y’uko hari abantu baba bafite ubushobozi kandi bashobora kubona ingwate bagana icyo kigo, bagatambamira abatakabufite kandi ari bo cyashyiriweho.

“Ni uko abantu bakira nabi amakuru bakumva ko ikigega cya BDF kigomba kwishingira umuntu uwo ariwe wese. Abafite ubushobozi n’ingwate bari bakwiye kujya baharira abatabufite, bakaba ari bo kiriya kigega cyishingira” Uku ni ko Hakiza Kumeza abisobanura.

Mu karere ka Kayonza no hirya no hino mu gihugu ngo hagenda hagaragara ingero z’abantu bagana icyo kigega kandi batabuze ubushobozi bwo kwitangira ingwate kugira ngo babone inguzanyo muri banki.

Abitabiriye ayo mahugurwa ngo bahawe ubumenyi bwabafasha gutegura imishinga, bakanafashwa kuyinononsora kugira ngo ibafashe kubona inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari, nk’uko bivugwa na Mukamana Vestine wayitabiriye.

Ati: “Abantu benshi bajyaga bajya gukoresha imishinga, ugasanga uwakoze umushinga yawukoze neza ariko uwawukoresheje ukamunanira ntabashe kuwukurikirana cyangwa yawugeza muri banki ntabashe kugaragaza uburyo umushinga uzunguka ukaba wamupfira ubusa kandi wari mwiza.”

Ayo mahugurwa yabereye kuri site eshatu, iya Mukarange, Rukara na Kabare zahurijwemo ba rwiyemezamirimo baturuka mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza.

Abayitabiriye bavuga ko hari byinshi bayungukiyemo cyane cyane ku bari basanzwe bafite ibyo bakora. Bavuga ko kuba bagize ubumenyi ku bijyanye no gutegura imishinga bizatuma bazigama amafaranga bishyuraga ababategurira imishinga, kandi bakaba bagiye kujya babyaza amahirwe ikintu cyose gishoboka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuki ministel y’inganda nubucuruzi na BDF kuki harubwo umuntu ahugurwa akadepoza umushina hagashyira imyaka 2 kandi yarayemerewe ikindi njye mbona umuntu yakwiriye guhugurwa mumezi atatu akaba yabonye amafaranga yaba atarayabona akongera agahugurwa

alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka