Mayange: Guhurizwa hamwe byatumye abakora umwuga w’ububaji biteza imbere

Abakora umwuga w’ububaji bo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, bakoraga batatanye ariko ubu bakaba barahurijwe hamwe, barishimira ko byatangiye kubabyarira inyungu, aho kuri ubu amafaranga bakoreraga yiyongereye bitwe n’uko ababagana baba bazi aho babasanga.

Aba babaji bemeza ko imibereho yabagoraga cyane cyane ko umurenge wabo ari umwe mu mirenge yigeze kwibasirwa n’inzara mu gihugu bitewe n’amapfa yari yarateye muri Bugesera.

Nyuma y’aho Leta imariye gushyiraho gahunda zo kuhatera ibiti ikanigisha abaturage kwihangira imirimo, batangiye gukora imirimo itandukanye yo gushaka amafaranga.

Igice cyagenewe ububaji kiri mu bice bikorera amafaranga atubutse muri iri soko rishya ryo mu murenge wa Mayange.
Igice cyagenewe ububaji kiri mu bice bikorera amafaranga atubutse muri iri soko rishya ryo mu murenge wa Mayange.

Ububaji ni bumwe mu byitabiriwe ariko ababukoraga bakabukorera mu ngo zabo, kuko nta soko bari bahuriyeho ryari ririho icyo gihe. Ibyo byatumaga badapfa kubona amafaranga ahagije kuko batashoboraga kureshya abakiriya, nk’uko bamwe mu babaji babyitangariza.

Kuri ubu ariko bashyiriweho isoko bahuriraho, ririmo ibice bitandukanye, ubukorikori nk’imyuga n’imyaka iva mu buhinzi, aho abantu baboneraho kumenya ko hari ibikorwa bikorerwa muri uyu murenge aho kujya kubishaka ahandi, nk’uko bitangazwa na Paul Muragizi.

Uyu mugabo ufite ateriye akoreramo ibikorwa bijyanye n’ububaji, avuga ko asigaye abasha kwitunga n’umuryango we ndetse akaba afite n’indi mishinga akora abikesheje akazi ke ko gukora intebe n’ibitanda.

Abakorera akazi ko kubaza muri iri soko bemeza ko kubona imbaho bitakiravuna nka mbere.
Abakorera akazi ko kubaza muri iri soko bemeza ko kubona imbaho bitakiravuna nka mbere.

Agira ati: “Nk’amafaranga mbona hano ubu mfie umwana urangije mfite n’undi uri kwiga uzajya mu wa Gatanu abo bose mbarihira mu kazi nkora hano nta kandi kazi nkora. Ngikorera mu rugo nashoboraga gukorera nk’ibihumbi nka 30 cyangwa 40 ariko ubu hano kubera ko n’abakiriya basa na’biyongereye nshobora kugera muri 80 cyangwa 90.”

Ibi kandi byakuruye benshi mu rubyiruko bahitamo kuza kwiga indi myuga itandukanye ihakorerwa irimo nk’ubusuderi n’ubukorikori, kuko bashobora no kuhabona amafaranga macye abafasha mu bibazo bahura nabyo nk’urubyiruko.

Zefanie Niyigena uri mu cyigero cy’imyaka 15, yemeza ko yavukiye mu muryango w’ababaji byamufashije kwinjira muri uyu mwuga.

Ikindi akemeza ko iryo soko babashyiriyeho naryo ryamukuruye kuko akazi afashamo bakurube ataburamo amafaranga igihumbi yo kumucyemurira ibibazo.

Gusa abakorera muri iri soko bemeza ko bagifite ikibazo cy’umuriro ukiri mucye, aho bifuza ko bashyirirwaho umurongo bihariye kuko usanga abenshi bakoresha kasha pawa imwe kandi bakenera umuriro mwinshi.

Donald Ndahiro, uhagarariye umushinga Millenium Village ukora ibikorwa byo guteza imbere imirenge ikiri inyuma mu iterambere, avuga ko intego bafite ari uguhuriza aba baturage hamwe kugira ngo babashe kubona ishoko ry’ibikorwa byabo.
Ati: “Ikibazo kirimo kuvuka ubu ngufu ni uko uko ibikorwa byabo bigenda biba byinshi niko imbaraga z’umuriro ntago zishobora kubihaza. Tuzakomeza dufatanye nabo dufatanye na EWSA kugira ngo turebe uburyo twakongera imbaraga z’umuriro.”

Gusa yongeyeho ko aba bacuruzi nabo bashobora guhuza amafaranga macye bafite bakigurira icyuma cyongera umuriro (Transfo), uyu muryango ukaba nawo wabafasha mu nkunga zo kongera amafaranga yabo.

Uyu mushinga watangiye gukorera muri uyu murege kuva mu 2006, aho bafasha mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bikorwa bishingiye ku bucuruzi no ku bumenyi byakwinjiriza abaturage amafaranga.

Iri soko rirurizwamo abaturage bafite ibikorwa bashoramo imari ni kimwe mu byo uyu mushinga wabashije gukorera aba baturage nyuma yo kubatera inkunga yo gutangiza imishinga yabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka