Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizubakwa kugeza kuri 30% muri 2014

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bizaba bigeze ku kigero cya 30% mu mwaka wa 2014.

Iri soko ryashyizwe mu mihigo y’umwaka 2013-2014 ntiriratangira kubakwa kuko hari gushakwa ubutaka bwo kuzaryubakwaho kuko biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2013 aribwo rizatangira kubakwa.

Igishushanyo mbonera cy’iryo soko cyerekana ko rigizwe n’ibice bitatu aribyo inyubako y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, inzu yo kubikamo ibicuruzwa (stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Ubwo minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yamurikaga icyo gishushanyo mbonera muri Kamena 2013 abikorera bo mu karere ka Burera basabwe kugira uruhare mu kuzubaka iryo soko bafatamo imigabane.
Kampani yitwa “Nogushi Holdings” yo mu Rwanda ariko ifite ikicaro mu gihugu cy’Ubuyapani, yaje gusaba ko yashoramo imari.

Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Byaje kwemerwa bituma iyo kampani isubiramo n’umushinga maze irawagura ishyiramo “Parking” y’amakamyo, inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye bikorerwa ku mupaka, ndetse n’ibigega byo kubikamo ibintu bitandukanye.

Iyo kampani yahise ishoramo imari ingana na miliyoni enye z’amadorali: arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iryo soko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika n’ibindi birishamikiyeho bizubakwa ku butaka bungana na hegitari ebyiri. Ngo ubwo butaka nibuboneka bazatangira kubaka kuburyo ngo mu gihe cy’umwaka umwe ibikorwa byose byo kuryubaka byaba birangiye.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari, nayo itangiye gukorerwa mo vuba ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwamo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’Abanyekongo baza mu Rwanda baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Sembagare

kimanuka yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka