Ambassade y’Ubwongereza yashimye imikoresherezwe y’inkunga itanga mu karere ka Ngororero

Abakozi ba ambassade y’Igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda bashima uko inkunga batanga mu karere ka Ngororero zikoreshwa muri gahunda y’iterambere n’uburenganzira bw’abaturage.

Ibi babitangaje nyuma y’uko kuwa 7 Ugushyingo 2013, bamwe mu bakozi b’iyo ambassade basuye akarere ka Ngororero mu rwego rw’ubufatanye basanzwe bakorana, bakaba baranasuye hamwe muho ibyo bikorwa biherereye mu karere.

Marcus Gazette wari iyoboye izo ntumwa yavuze ko igihugu cyabo gifite umubano mwiza n’u Rwanda byumwihariko Ambassade abereye umukozi ikaba ifite ibikorwa ifatanya n’akarere ka Ngororero.

Ambassade y'Ubwongereza mu Rwanda n'akarere ka Ngororero bazakomeza gufatanya.
Ambassade y’Ubwongereza mu Rwanda n’akarere ka Ngororero bazakomeza gufatanya.

Muri ibyo bikorwa harimo ubufatanye na polisi, inkunga n’amahugurwa kubafite ubumuga ndetse no gukorana n’imiryango ifasha mu kwigisha abaturage ibirebana n’amategeko ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Nyiraneza Clothilde, avuga ko bishimira ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi ko akarere kazakomeza gukoresha neza inkunga n’ubumenyi gakura ahandi bagamije gahunda yo kwteza imbere no kwigira.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka