Rutsiro : Koperative “Kundumurimo Munyarwanda” yatashye inzu ya miliyoni 38

Koperative “Kundumurimo Munyarwanda” yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, yatashye ku mugaragaro inzu mberabyombi y’ikitegererezo yuzuye itwaye miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba kuwa Kane tariki 14/11/2013.

Koperative Kundumurimo Munyarwanda ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yatangiye mu mwaka wa 2008, kuri ubu ifite abanyamuryango 56 biganjemo abagore, abagabo barimo bakaba ari batatu gusa.

Iyi nyubako izafasha abagize koperative Kundumurimo Munyarwanda kwiteza imbere.
Iyi nyubako izafasha abagize koperative Kundumurimo Munyarwanda kwiteza imbere.

Koperative Kundumurimo Munyarwanda igitangira, buri wese mu bayigize yatangaga umusanzu w’amafaranga 200 bakayateranya noneho bakareba icyo bagurira umwe mu banyamuryango. Yakomeje kugenda itera imbere kugeza ubwo binjiye mu buhinzi n’ubworozi.

Abanyamuryango b’iyo koperative bavuga ko bageze ku ntera ishimishije, aho bafite inzu mberabyombi izwi ku izina rya “ Hope Center” yuzuye itwaye miliyoni 38 z’amanyarwanda, ikaba yarubatswe ku nkunga ya World Vision.

Ni inyubako ishobora kuberamo inama, amahugurwa, imyidagaduro, ubukwe cyangwa se n’ibindi birori bitandukanye, ikaba ishobora guteraniramo abantu bagera kuri 500.

Mu birori byo gutaha iyo nzu n’ibikorwa bya koperative, abanyamuryango ba koperative Kundumurimo Munyarwanda bavuze ko hari urwego bamaze kugeraho biteza imbere ku buryo n’impinduka zigaragarira buri wese.

Umwe mu banyamuryango b’iyo koperative asanga gufatanya n’abandi muri koperative ari uburyo bwiza bwo kwiteza imbere.

Yagize ati “kera nkiri mu bwigunge sinagiraga n’icyo nambara, nahoraga nca inshuro, rwose pe! Ariko ubu ngeze ku ntera ndende, ku buryo numva mfite gahunda yo kuzigurira isambu.”

Undi munyamuryango witwa Nyirambanza Esperance na we yavuze ko yamugiriye umumaro, kuko yamugurije amafaranga akabasha kurihira abanyeshuri be, mu gihe we nta bushobozi yari afite.

N’ubwo hari byinshi byiza koperative Kundumurimo Munyarwanda imaze kugeraho, ngo hari imbogamizi bakunze guhura na zo cyane cyane bakiri mu ntangiriro.

Anathaliya Nasekerwe uyobora iyo koperative yavuze ko mbere nta bushobozi buhagije bari bafite, bakorera mu nyubako mbi kandi iri kure, ariko ibyo byose bikaba byaramaze gukemuka babikesheje gukorera hamwe nka koperative.

Ati “twakwifuriza abandi kwinjira mu makoperative bagahuza imbaraga zabo.”

Abayobozi batandukanye ndetse n’abaterankunga b’iyo koperative bari bitabiriye ibirori byo gutaha iyo nyubako ku mugaragaro bashishikarije abanyamuryango ba koperative Kundumurimo Munyarwanda kuba umusemburo w’iterambere, bahanga udushya, bakamenya kuzigama no kwaka inguzanyo kugira ngo bakomeze biteze imbere.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka