Mutendeli: Abaturage basabye misa yo gushimira Imana kuko babonye amazi

Abatuye umudugudu wa Karimbu akagali ka Mutendeli mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma basabye misa bashima Imana kuko ikibazo cyari kibakomereye cyo kuvoma kure cyakemutse maze bakegerezwa amazi iwabo mu mududgudu.

Ababa baturage bavuga ko bakoraga urugendo rwa kilometero hafi eshatu bajya mu misozi hasi gushaka amazi nayo ngo yabaga atari meza ari mabi. Ibirori byo gutaha aya mazi byabaye kuri uyu wa 7/11/2013 mu mudugudu wa Karimbu.

Aya mazi bayabonye ku buvugizi bw’umunyeshuri wari urangije amashuri muri Amerika maze agakorana na kompanyi yo muri Amerika yitwa MUSCO company. Uyu mudugudu ugizwe n’abari bahoze batuye mu kabande baza kwimuka bajya ahatabateza ibibazo.

Bamwe muri aba baturage twavuganye ubwo hatahwaga aya mazi bavuze ko bashima Imana cyane, kandi bakanashima Leta y’u Rwanda ikomeza kubitaho ndetse nu umwana wabo uhakomoka wari wagiye kwiga muri Amerika witwa, Bikomeye Jean Chrisostome, wabashakiye abaterankunga.

Umugore umwe yagize ati “Turashima Imana kandi rwose aya mazi aje akemewe cyane kuko twavomaga kure tukazamuka imisozi ndetse tugakora iminota 30 tujya gushaka amazi. Ubu abana bacu ntibazongera gukererwa mu mashuri kuko amazi atwegereye.”

Abafatanyabikorwa bo muri Amerika hamwe na Bikomeye bataha amazi ku mugaragaro.
Abafatanyabikorwa bo muri Amerika hamwe na Bikomeye bataha amazi ku mugaragaro.

Ubwo hatahwaga aya amazi kumugaragaro umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet, yasabye aba baturage gufata neza amazi bahawe bakayarinda uwayangiriza ndetse bakarushaho kugira isuku basukura ibivomesho bavomeza.

Yagize ati “Ibi ni kimwe mu bikorwa remezo kiza mubonye kandi muzahorana igihe cyose, ariko kuko muzi akamaro k’amazi mugomba kurinda uyu muyoboro kandi mukarangwa n’isuku muhereye kubivomesho muvonesha mubisukure neza.”

Umufatanyabikorwa muri iki gikorwa cyatwaye miliyoni zigera ku icumi z’amafaranga y’u Rwanda, Dave Shanahan uyobora company MUSCO Ltd yo muri America, ikaba ari nayo yatanze amazi muri uyu mudugudu yavuze ko bishimiye igikorwa bakoze .

Mu ijambo rigufi yavuze yagize ati “Turashima ubuyobozi bwanyu bwemeye ko tuza gukorera iki gikorwa hano mu Rwanda, hanyuma namwe tukabashimira uburyo mwagize ubushake. Kompanyi MUSCO izakomeza gufatanya nawe.”

Uyu muyoboro warangiye utwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amanyarwanda ukaba ufatiye ku wundi uherutse kugezwa i Mutendeli ku nkunga na JICA yo mu Buyapani yatanze amazi ku baturage benshi bo mu turere twa Ngoma na Kirehe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka