Muhanga: Akarere karasaba ibigo by’imari kwitabaza ubuyobozi ngo ba bihemu bakurikiranwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba ibigo by’imari bikorera muri ako karere ko byajya byitabaza ubuyobozi kugira ngo babashe kubafasha gukurikirana ababibye kuko ngo amafaranga babitse ari ay’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, madamu Yvonne Mutakwasuku aravuga ko muri Muhanga bamaze kubona ko hari abantu batari bake baka inguzanyo mu bigo by’imari bagera igihe cyo kwishyura bakabyambura.

Uyu muyobozi ariko avuga ko n’ubwo bamaze igihe barasabye ibigo byamburwa kugeza urutonde rw’ababyambuye ku buyobozi ariko ngo nta kigo cy’imari na kimwe kirazana urutonde uretse Banki Nkuru y’u Rwanda BNR.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga arizeza ko batazareberera abasahura imari y'abaturage
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga arizeza ko batazareberera abasahura imari y’abaturage

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igitangaje ari uko hari abakozi b’ibigo by’imari bavuga ko bambuwe nyamara ntibagane ubuyobozi ngo bafashwe. Umuyobozi wa Muhanga yasabye abandi bayobozi b’amabanki akorera muri Muhanga kuzana urutonde rw’ababambuye kugira ngo babafashe kubakurikirana.

Madamu Mutakwasuku avuga ko impamvu bashaka gufasha aya mabanki ngo ni uko amafaranga ayabitsemo ari ay’abaturage, bityo rero ngo mu gihe amafaranga abuze si amabanki azahomba gusa ahubwo ngo n’abaturage abayobozi bareberera bazabihomberamo.

Kuri ubu akarere ka Muhanga kashyizeho gahunda yagenewe kwishyuza abambuye amabanki n’ibigo by’imari biciriritse buri cyumweru cya nyuma cy’igihembwe.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba bunasaba ibi bigo ko byabafasha mu gushishikariza abaturage kuyoboka amabanki n’ibigo by’imari biciriritse kuko 36% bataragana ibi bigo muri aka karere.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

BANYAMAKURU RWOSE NIMUDUFASHE MUTUBARIZE MAYOR MUTAKWASUKU ICYO ATEGANYA GUFASHA ABA BATURAGE BABUZE AMAFARANGA YABO YABAGA MURI CT MUHANGA KUKO HASHIZE IGIHE NKUKO BYAVUZWE HARUGURU NONE NGO NTABWO IBIGO BIBABWIRA BA BIHEMU BABYAMBUYE,NONE SE KO BYAVUZWE N’ABAMBUWE URUMVA ABAMBUYE ARIBO BAZAZA KWIVUGA?(ABAYOBORAGA CT MUHANGA NIBO BAYIGABANYIJE KANDI BAVUZWE HARUGURU)

DEMBA yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

EREGA UBANZA IRIYA COOPERATIVE CT MUHANGA AMAFARANGA YAHO YARATWAWE N’ABAKAGOMBYE KURENGANURA ABATURAGE!NONE SE KO COMITE YAYO ARIBO BAYIGABANYIJE NGO HARIMO ABITWA BA NTARE;NDAYIRE CLAUDE;FELIX;ABO BOSE NGO NIBO BAYIYOBORAGA KANDI AMAKURU YOSE UBUYOBOZI BW’AKARERE BURAYAFITE.JYE MBONA UMUKOZI USHINZWE AMA KOPERATIVE NA V/M AFFAIRES ECONOMIQUE ARIBO BABIFITEMO URUHARE CYANE KUDAKURIKIRANA ABATWAYE ARIYA MAFARANGA Y’ABATURAGE YO MURI CT MUHANGA.BASI NIBAHUZE ABANTU TWAMBUWE BAPFE KUTUREMAMO IKIZERE KO HARICYO TUZABONA.

gapira yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

IMYAKA IBAYE ITATU CT MUHANGA IFUNZE IMIRYANGO ABO YAMBUYE AMAFARANGA BANDIKIYE INZEGO ZOSE AMASO YAHEZE MU KIRERE UHEREYE KU KARERE MAYOR ABATURAGE BAMWANDIKIYE INSHURO ZIRENZE 4.NONE NGO NTA RUTONDE RWA BA BIHEMU BABAGEZAHO?BA NDE SE KO BIRI MU NSHINGANO ZABO ZO KU BIKURIKIRANA BABUZE IKI?UMUKOZI UBIHEMBERWA UBIFITE MU NSHINGANO ZE AHEMBERWA IKI?UBUYOBOZI BUBIFITEMO URUHARE RWOSE.

KIBAMBA yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

ko mutarakurikirana abatwaye aya abaturage babitsaga muri CT MUHANGA KANDI BABANDIKIRA BURI MUNSI NTIMUNASUBIZE.

rukara yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka