CEPGL irakuraho imbogamizi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda, u Burundi na Kongo

Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL watangiye gukuraho imbogamizi ku bagore bakora ubucuruzi bambukiranya imipaka, ibi bikaba biri gukorwa aba bagore bashyirwa mu mahuriro atuma bakorera hamwe.

Umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL washyizeho ahagomba kubakwa isoko rihuriwe n’abacuruzi b’u Burundi na Congo ahegereye imipaka y’ibyo bihugu. CEPGL isanzwe ari umuryango w’ibihugu bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, u Burundi n’u Rwanda.

Ku itariki ya 06/11/2013 nibwo abagore basanzwe mu mashyirahamwe 14 mu gihugu cy’u Burundi n’abo mu mashyirahamwe icyenda yo mu gihugu cya Kongo mu mujyi wa Uvila bashyizeho amahuriro abiri azafasha abagore bambukiranya umupaka wa Gatumba na Kavimvira gukora ubucuruzi wabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe ibikorwa muri CEPGL, Joseph Lititiyo Afata aganira n'abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka
Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe ibikorwa muri CEPGL, Joseph Lititiyo Afata aganira n’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe ibikorwa muri CEPGL, Joseph Lititiyo Afata, akaba avuga ko bari gushyira imbaraga mu guteza imbere abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu kongera ubuhahirane bw’ibihugu.

Bamwe mu bagore bari muri aya mahuriro bavuga ko abagore aribo bakunze gukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka n’ubwo hari abatabuha agaciro kandi bwinjiza mafaranga menshi bukanabeshaho imiryango myinshi mu bihugu bituranye. Ibi ngo bituma haba ubwo ababukora bahohoterwa cyangwa ntibabone inyungu y’ibyo bakora.

Cyakora ngo kuba babonye uzajya abavugira bashobora gutera imbere kandi n’ubucuruzi bwabo bugakora nkuko Nteziryayo Antoinette wo mu gihugu cy’u Burundi abitangaza, ahereye kuba urwandiko rw’inzira rwa CEPGL baguraga amadolari 75 rwaragabanyirijwe igiciro kugera ku madolari 15.

Nteziryayo avuga ko uretse kugabanya ikiguzi cy’urwandiko rw’inzira ngo barifuza ko ibihugu bigabanya n’imisoro yakwa kuri ubwo bucuruzi buciriritse. Abagore bagize uruhare rwa 70% mu kwitabira ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu muryango wa CEPGL.

Abayobozi mu nzego zose basabwe kuzafasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Abayobozi mu nzego zose basabwe kuzafasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Nzohabanayo Jeanne d’Arc watorewe kuyobora ihuriro ry’abagore bakorera Gatumba avuga ko ubucuruzi bwabo buciriritse ariko ngo bashobora gushyira hamwe ibicuruzwa abandi bakajya babisanga ku isoko bazubakirwa na CEPGL bikoherezwa mu mahanga.

Nzohabanayo avuga ko uretse inyungu abagore bazakuramo n’igihugu cyakongera amafaranga kinjiza mu gihugu ndetse bikaba byatanga akazi kubandi benshi, gusa avuga ko leta ikwiye kubaba hafi mu kubongerera ubumenyi hamwe no kuvugurura amategeko.

Nyuma yo kubaka isoko rihuza abacuruzi b’u Burundi na congo, hazakurikiraho andi masoko ahuza abacuruzi baciriritse hagati y’u Rwanda na Congo n’u Burundi n’u Rwanda, CEPGL ikaba itegerejweho kongerera ubumenyi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hamwe no gukora ubuvuzi bwo kuyoroshya amategeko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane bakomereze aho bityo Bizakwire no muyindi miryango, ndavuga nka EAC habeho ubufatanye n’ubworoherezanye nk’ubwo!

umulisa yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ako kantu ni akubwenge kabisa!! bizabafasha!! kandi burya amashyirahamwe ku bantu bahuje umugambi ni ikintu kizima!

munyaneza yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka