Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz itwara peteroli ifite pulake RAA 946 D yagonze uwitwa Nsabimana Ismael w’imyaka 23 wari utwaye igare ahagana mu masaha ya sa mbiri z’ijoro ahita yitaba Imana.
Sindikubwabo Jean de Dieu w’imyaka 33 yateye mu rugo rwo kwa se na nyina arabatemagura tariki 17/07/2013 ahagana saa mbiri z’umugoroba ku buryo bukomeye biturutse ku mafaranga 300 y’u Rwanda avuga ko bari bamufitiye.
Mu masaha ya saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 18/07/2013 mu ikorosi ry’ahitwa Cyunuzi riherereye mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye abantu 6 bahasiga ubuzima naho abandi 15 barakomereka bikomeye.
Mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari byo biri ku isonga mu guhembera ubwicanyi n’urugomo bigaragara muri iyi minsi, ku bufatanye n’abaturage haragenda hatahurwa ahakorerwa Kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda gutwika ibisigazwa bahuyemo ibishyimbo ndetse n’ibindi byatsi mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro zishobora kwibasira imisozi, ibidukikije bikahangirikira.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye abagabo 31 biganjemo abakiri bato bakekwaho guhungabanya umutekano mu isoko rikuru rya Rwamagana, aho bahoraga biba abaturage, abandi bakabambura ibyabo ku ngufu.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zakoze umukwabu maze hafatwa litiro zigera kuri 2400 z’inzoga zinkorano zitemewe mu mugi wa Nyamagabe mu murenge wa Gasaka.
Abantu batanu bashakishwaga na Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho kuba barakubise abayobozi b’umudugudu wa Bizenga, batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 17/07/2013 mu mukwabo wari ugendereye kubashakisha.
Twizeyimana Raymond w’imyaka 33 uvuka mu karere ka Rulindo yatoraguwe mu bwiherero bwo ku mupaka wa Gatuna mu karere ka Gicumbi ajyanwa kwa muganga kuri post de santé ya Gatuna ari naho yahise apfira.
Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Karongi zataye muri yombi abakarasi ba agences zitwara abantu (Capital n’Impala), tariki 16/07/2013, nyuma y’uko umugenzi yibwe ama euro 500, n’ama dollars 400 yari amaze kuvunjisha mu manyarwanda.
Hagenimana Enock w’imyaka 18 na Uwimana Aloys w’imyaka 27 bari mu maboko ya polisi guhera mu ijoro rya tariki ya 16/07/2013 bakekwaho kwiba moto ifite purake RA 497L.
Abantu barindwi barimo abagore bane n’abagabo batatu bacumbikiwe na Polisi mu karere ka Nyanza bazira gufatanwa ibiyobyabwenge babinywa abandi babicururiza mu ngo zabo.
Umuntu umwe wagendaga n’amaguru yahitanywe n’imodoka yamugonze naho 19 bari bayirimo barakomereka, cyakora ngo umunani muri bo bakaba ari bo bakomeretse bikabije, bakaba barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasinyanye na Polisi y’igihugu n’ishyirahamwe ry’amasosiyete y’ubwishingizi amasezerano agamije kurinda ibikorwaremezo by’umujyi n’abawurimo. Igikorwa kizungura impande zose kinarusheho kongera umutekano mu murwa mukuru w’igihugu.
Nyuma y’uko mu minsi ishize hari abagore babiri batashye barira ntacyo bacyuye cyo guha abana kandi baje guhaha, ahagana saa 13h zo kuri uyu wa Kabiri tariki 16/07/2013, undi mugore witwa Mukankubana Immaculee yariwe amafaranga 6.000 yari yazanye guhaha nyuma yo kuyasheta mu mukino uzwi nka “kazungunarara”.
Umusore witwa Nsanzimana Evariste, wari utuye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yitabye Imana akubiswe ibuye mu mutwe bikaba bikekwa ko yishwe na mugenzi we bari bavanye mu bukwe, basangiye ikigage.
Icyimpaye Leoncie w’imyaka 61 wari utuye mu mudugu wa Kangoma mu kagari ka Kizibere umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, umurambo we bawusanze mu rutoki hafi yaho yahingiraga uwitwa Munyaneza Frodouard ku mugoroba wa tariki 15/07/2013.
Umugore witwa Kampundu Gerardine w’imyaka 20 y’amavuko yatemye nyina umubyara witwa Dusabe Espèrance w’imyaka 39 y’amavuko amukomeretsa ku matako no ku maboko amuziza ko yamufashe asambana n’umukwe we.
Abantu umunani bo mugasantire ka Ntenyo mu kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa inzoga z’inkorano zirimo ibikwangari na Kanyanga bacuruzaga.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu karere ka Kamonyi, hacumbikiwe umugabo n’umugore bazira guhishira aho bashyize umurambo w’umwana wa bo umaze amezi atandatu apfuye. Bakaba bari babeshye ko bamushyinguye aho bavuka, ariko nyuma bigatahurwa ko bamujugunye mu nsi y’urutare.
Baganizi Hakizimana w’imyaka 42 wakoraga umwuga w’ubukarani mu mujyi wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yishwe n’abantu bataramenyekana bamujugunya mu mujyende w’amazi uri hafi y’isoko rya Ruhango.
Uwimana Jean De Dieu w’imyaka 26 uvuka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi avuga ko hari ibinyamakuru byanditse bivuga ko yanyerejwe na Leta y’u Rwanda kandi ari ibinyoma.
Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro tariki 14/07/2013 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota coaster ya Volcano express yari ivuye i Kigali yageze ahitwa mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango igongana n’ivatiri hakomereka abantu bane.
Nyuma yuko tariki 11/06/2013 abantu babili bo mukagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo baguye mu byumba by’amasengesho babasengera ,undi musaza w’imyaka 60 yongeye kugwa mu cyumba cy’amasengesho tariki 12/07/2013.
Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zifatanyije n’abaturage, hakozwe umukwabo mu mujyi wa Ruhango hafatwa inzego z’inkora “ibikwangari” bingana na litiro 860 n’inzererezi 43 harimo abagabo 39 n’abagore bane.
Nyuma yuko Umunyekongo Mushamuka Jean Marie atishyuwe amafaranga miliyoni esheshatu y’izoga za Vin Rouge byakuruye impaka ndende bibaviramo gufatanywa iyo magendu n’inzego z’umutekano.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013, Mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Bibungo, mu mudugudu wa Rwabinagu, hakozwe umukwabo; maze ufata litiro 24 za Kanyanga, n’ibintu bikorwamo inzoga z’inkorano.
Umugabo witwa Munyemana Felicien wari utuye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ari mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK aho yagejejwe amaze kwitema ijosi ngo yiyahure nyuma y’uko yari amaze gutema umugore we n’umwana babyaranye bagapfa.
Kanyamibwa Antoine w’imyaka 34 yongeye gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri akekwaho kwenga inzoga y’igikwangari akanayicuruza.
Igenzura ryakorewe umucungamutungo w’umurenge wa Nyabirasi, Jean Claude Uwumukiza, rigaragaza ko hari amafaranga yakoreshejwe ku murenge wa Nyabirasi abereye umucungamutungo ndetse no ku murenge wa Manihira yabanje gukoramo mbere, nyamara ntihagaragare impapuro zisobanura uko ayo mafaranga yakoreshejwe.