Nyamasheke: Umurambo w’umugore wataruwe mu Kiyaga cya Kivu

Umurambo w’umugore utamenyekanye umwirondoro, tariki 16/09/2013, wataruwe mu gice cy’Ikiyaga cya Kivu giherereye mu mudugudu wa Kabuyaga mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Amakuru dukesha inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo avuga ko umurambo w’uwo mugore wo mu kigero cy’imyaka 30, ngo byagaragaraga ko ushobora kuba wari umaze nk’iminsi 4 kandi ubwo wabonekaga ukaba utari wambaye.

Nyuma yo gutarurwa, umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo usuzumwe maze birangije gukora akazi kabyo, bitanga uburenganzira bwo kujya gushyingura uwo murambo.

Uwo murambo washyinguwe mu irimbi rya Gahondo riri mu kagari ka Kibogora mu murennge wa Kanjongo, ku mugoroba wa tariki 16/09/2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka