Rutsiro: Yabonetse ari muzima nyuma y’uko umuryango we wari uzi ko yitabye Imana

Nyirangizwenimana Claudine uvuka mu kagari ka Biruyi, umurenge wa Mushonyi, akarere ka Rutsiro, yashyikirijwe umuryango we tariki 07/09/2013, kandi uwo muryango wari uzi ko yitabye Imana.

Nyirangizwenimana w’imyaka 24 y’amavuko ni mwene Higiro Jean na Madeleine Nyiramihigo. Yari amaze imyaka isaga ine acitse umuryango we kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Mu myaka ibiri ishize ngo hari umuntu wabwiye abo mu muryango we ko Nyirangizwenimana yitabye Imana ndetse ko byavuzwe no kuri Radiyo Rwanda.

Umuryango wa Nyirangizwenimana washimiye Leta y'u Rwanda yabashije kongera kumubashyikiriza.
Umuryango wa Nyirangizwenimana washimiye Leta y’u Rwanda yabashije kongera kumubashyikiriza.

Abo mu muryango we ngo barababaye, bararira barihanagura birarangira, none bakaba batangajwe no kongera kumubona ari muzima, n’ubwo bavuga ko yahindutse cyane, dore ko ko mu gihe yaburaga yari abyibushye.

Nyirangizwenimana yagejejwe ku biro by’akarere ka Rutsiro tariki 06/09/2013 azanywe n’Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ko mu ntara y’amajyepfo, na bo ngo bakaba baramushyikirijwe n’inzego z’ibanze zimusanze mu bisambu ku gasozi aho yiberaga mu buzima bwa kinyamaswa.

Abo mu muryango we ntabwo biyumvishaga ko Nyirangizwenimana agihumeka umwuka w'abazima.
Abo mu muryango we ntabwo biyumvishaga ko Nyirangizwenimana agihumeka umwuka w’abazima.

Umuryango we washimishijwe n’uburyo Leta y’u Rwanda yita ku muntu kugeza aho ifata imodoka yo kwirirwa ishakisha umuryango ukennye nk’uwo Nyirangizwenimana avukamo, ibazaniye umuntu wabo.

Icyakora umuryango we ugaragaza impungenge z’uko nta mikoro ahagije bafite yo kuvuza uwo mukobwa kuko agaragaza ikibazo cy’imirire mibi, kandi na se umubyara akaba amaze igihe yitabye Imana.

Abo mu muryango we batangajwe no kongera kumubona akiri muzima.
Abo mu muryango we batangajwe no kongera kumubona akiri muzima.

Ubutumwa bwatangiwe aho mu ihererekanya ry’akarere ka Rutsiro n’umuryango wa nyakwigendera Higiro, ni uko buri muturage yasabwe ko umuntu wese wabona undi muntu agenda atazwi muri ako gace, cyane cyane abafite uburwayi bwo mu mutwe, akwiriye guhita abimenyesha inzego zimwegereye maze zikamufasha gushakisha inkomoko ye, nk’uko akarere ka Gisagara kabikoze gashakisha aho Nyirangizwenimana Claudine avuka.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashimira cyne rwose akarere ka gatsibo karengeye uburenganzira muntu

rugoli esther yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

turashimira cyne rwose akarere ka gatsibo karengeye uburenganzira muntu

rugoli esther yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka