Gakenke: Abasore bakina urusimbi bahangayikije ubuyobozi

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mazinga, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke avuga ko bafite ikibazo cy’abasore babyukira ku Gasentere ka Nyabutaka bagakina urusimbi bakaba bafite impungenge z’uko mu gihe gito bazishora mu bikorwa by’ubujura n’urugomo.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bo mu mudugudu ayobora batekanye ariko afite impungenge z’abasore batagira icyo bakora bakabyukira ku Gasentere ka Nyabutaka bakina urusimbi rwabashora mu bikorwa by’ubujura.

Ngo yananiwe n’izi nsoresore zidatinya gukina urusimbi ku manywa y’ihangu, rimwe na rimwe bajya bashyamirana bakarwana bapfuye amafaranga, bityo bakaba bashobora guhungabanya umutekano.

Mu kwezi gushize, umugore yatezwe ku mugoroba n’abantu batazwi bakekwa ko ari abo babasore bamwambura isakoshi na terefone, akurizamo no kuvunika arwana nabo.

Ubujura bwo kwambura abagore cyane cyane ku mugoroba bugenda bufata intera mu bice bimwe na bimwe bw’Umujyi wa Gakenke bigakekwa ko bukorwa n’abasore babyukira ku muhanda aho kugira icyo bakora ngo biteze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rusagara, Tugilimana Epaphrodite yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo bakize kandi hari ingamba (yirinze gutangaza) bafatiye abo bakina urusimbi bazashyira mu bikorwa mu gihe gito kiri imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka