Gicumbi: Hafunguwe ishami rya Polisi mu nkambi ya Gihembe

Impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zegerejwe ishami rya Polisi rizazifasha guhabwa serivisi biboroheye ndetse no gucungirwa umutekano ndetse bareba inkangu ziterwa n’amazi aturuka ku mazu y’inkambi.

Muri iyo nyubako kandi hazaba harimo serivise zo gufasha abafite ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibibazo byo mu ngo, ababuze ibyo kurya ndetse hazakorerwamo n’abashinzwe abinjira mu gihugu bazafatanya nabo ku bibazo by’abadafite statut y’ubuhunzi.

Minisitiri Mukantabana n'abandi bayobozi imbere y'inzu yatashywe mu nkambi ya Gihembe.
Minisitiri Mukantabana n’abandi bayobozi imbere y’inzu yatashywe mu nkambi ya Gihembe.

Mu muhango wo gutaha iyo nyubako wabaye tariki 12/09/2013, Minisitiri ushinzwe gucunga Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, yatangaje ko imvura yateje umukoki munini cyane utewe n’amazi avuye ku mazu bakaba bagiye gushaka uburyo uwo mukoki waba ukumiriwe.

Yagize ati “hagomba kwimura n’abaturiye uwo mukoki ndetse hakaba n’undi uri hafi kwangiza umuhanda wa Kigali-Byumba akaba ariwo tugiye kuzaheraho dukora”.

Beretswe n'ibikoresho birimo bizakoreshwa.
Beretswe n’ibikoresho birimo bizakoreshwa.

Minisitiri Mukantabana yasabye impunzi kwigishwa gufata amazi ava ku mazu yabo ndetse bakitabira gutera ibiti kugirango bifate ubutaka.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko kuba babonye aho bakorera bigiye kubafasha kurushaho gukurikirana ku munsi ku wundi ibibazo by’impunzi.

Ati “bigiye kudufasha kurwanya ibyaha bishingiye ku gitsina batagombye kuva aho bakoreraga hanze akaba ari uburyo bwo koroshya ingendo twakoraga tuza aha mu nkambi”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda, DIGP Stanley Nsabimana.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Stanley Nsabimana.

Yavuze ko kandi bagiye gushyiramo imbaraga mu gucunga umutekano w’inkambi ndetse no kurinda ibyaha muri iyi nkambi bafatanije na community policy iri mu nkambi bakaba bazajya bakumira ibyaha bitari byakorwa.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimaly Warsane, yagaragaje ko ikigo cyatangijwe mu nkambi ya Gihembe kiri muri gahunda y’u Rwanda kuko hari na Isange One Stop Center bakaba bagomba guha impunzi amahirwe yo guhabwa serivisi zijyanye no kurwanya ihohoterwa.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda asura inyubako yatashywe.
Uhagarariye UNHCR mu Rwanda asura inyubako yatashywe.

Inyubako yatashywe mu nkambi ya Gihembe yashyizweho ku bufatanye na Minisiteri yo gucunga Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) ifatanije na Polisi ibitewemo inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka