Gicumbi: Bamubujije gukubita umugore we yadukira ihene ye ayiteragura ibyuma irapfa

Umugabo witwa Bimaziki wo mu mudugudu wa Ruzizi Akagari ka Tanda umurenge wa Giti wo mu karere ka Gicumbi yakubise umugore we maze bamumukijije yadukira ihene ye ayiteragura ibyuma irapfa.

Uwo mugabo yararimo arwana n’umugore we ubwo yari avuye mu kabari kunywa inzoga agataha yasinze mu ijoro rishyira tariki 16/09/2013 maze irondo rirabakiza nyuma aza kwadukira ihene ye ayiteraguragura ibyuma irapfa; nk’uko bitangazwa na Bakomera Jean D’Amour uyobora umurenge wa Giti.

Nyuma y’ibyo yahise ahunga ubu inzego z’ubuyobozi zikaba ziri kumushakisha kuko yararimo akora ihohotera ryo mu ngo bakaba bateganya guhita bamushyikiriza polisi y’igihugu nibaramuka bamubonye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka