Karongi: Umumotari yatewe ibyuma yibwa moto ariko bagenzi be barayigaruza

Ku Bitaro Bikuru bya Kibuye harwariye umumotari watewe ibyuma mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 14/09/2013, ubwo umuntu yamutegaga ngo amujyane i Rubengera amuvanye mu mujyi wa Kibuye, bagera mu nzira akamuniga akamutera n’icyuma mu mugongo.

Nk’uko bitangazwa n’umumotari uzwi ku izina rya Gasaza ukorera muri santire ya Rubengera mu karere ka Karongi, abantu babili bakomoka i Rubengera baje baturutse i Kigali kuwa gatandatu 14-09-2013, baza bafite umugambi wo kwiba moto y’undi mumotari bari basanzwe bazi neza, ariko bahageze basanga ntawuhari batega undi.

Uwa muteze ngo amutware yari umuntu umwe, ariko bageze mu nzira amusaba guhagarara ngo ajye kwihagarika. Umumotari akimara guhagarara wawundi yari atwaye aba amusingiriye mu ijosi aramuniga, haza undi muntu bari basezeranye gukora uwo mugambi mubisha amuteragura ibyuma.

Uwo mujura wa kabili yari yabategeye mu nzira ahantu hijimye kandi hari n’ikorosi, ahita aza yiruka atera icyuma wa mumotari mu mugongo no mu rubavu undi nawe ntiyabashaga kunyeganyega kuko uwo yari yaje atwaye yari yamufashe mu ijozi arimo kumuniga.

Bakimara kumunegekaza bahise bamujugunya munsi y’umuhanda bafata moto barayitwara. Ku bw’amahirwe ariko umumotari ntiyapfuye, ahubwo yabashije gufata telefone ye ahamagara mugenzi we witwa Gasaza nawe ukora ubumotari, amubwira uko bimugendekeye.

Gasaza uwo yahise amenyesha abandi bamotari bajya kureba mugenzi wabo mu gicuku basanga aracyarimo umwuka bahita bamuzana ku bitaro bikuru bya Kibuye aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Nyuma yo kumugeza kwa muganga abamotari bahise biyemeza gukurikira abo bajura, barara bagenda ijoro ryose bajya i Kigali ku bw’amahirwe babasha kubafata na ya moto ya mugenzi wabo barayigarura, abajura nabo babashyikiriza police y’i Kigali.

Abamotari basabye ko police ya Kigali yakohereza abo bajura bakaza gufungirwa i Rubengera aho bakoreye icyaha, kuko ari naho bakomoka.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent Vita Amza, yadutangarije ko barimo kubikurikirana ngo barebe uko bazana izo nkozi z’ibibi zigafungirwa kuri statio ya Police ya Rubengera.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka mbanze nshime bariya bamotar ba rubengera kubwo gushyira hamwe kwabo, bakoze gitwari rwose. Ubundi rero police nikore akazi kayo. Uwo mumotari nawe aho arwariye n’ASHIME IMANA ; yihangane kdi arware ubukira

Baptiste yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka