RUSIZI: Abagore babiri n’umugabo bara kekwaho kwica umusaza

Mukamurenzi Beatrice, Yandokoreye Speciose n’umugabo witwa Hakizimana Deni bo mu murenge wa Gitambi bakekwaho kwivugana umusaza Nyirinkwaya Rudoviko ngo kuko bamukuye mu kabari ku ngufu bagenda bamukurura bavuga ko bashaka kumujyana mu rugo kuko ngo yari yasinze cyane .

Ubwo bajyanaga nyakwigendera ngo bagendaga basa nabamukurura bitewe nuko atashakaga kujyana nabo bigaragara ko bari bamurushije imbaraga.

Ubwo bageraga mu nzira ngo bahuye n’abagabo batatu batazi bababaza impamvu bari kujyana uwo musaza ku ngufu ndetse babasaba kumureka ariko ngo babasubiza ko nyakwigendera ari uwiwabo batamureka ngo arare ku gasozi.

Nyuma y’umwanya muto ngo nyakwigendera yituye hasi ariko ngo barongera baramuterura ariko bigiye imbere gato uwo musaza ahita agwa ahantu habi cyane hacuramye kuburyo kuhagera bakoresheje amatoroshi. Hakizimana ari na we mugabo wari ari muri aba bagore ngo yahise amanuka ahageze asanga Nyirinkwaya yitabye Imana.

Hakizimana ngo yahise abwira aba bagore ko batagomba kuvuga ko uwo musaza yapfuye kuko ngo bakeka ko aribo bamwivuganye, gusa ngo baje gutungurwa nuko bafashwe kandi bari babigize ibanga, cyakora bavuga ko ngo bose bari basinze.

Yandokoreye Speciose avuga ko ngo we yashatse kwangwa ibyo Hakizimana ababwiye byo guhishira ko Nyirinkwaya yapfuye. Ngo yabajije Hakizimana impamvu babeshya kandi umuntu yapfuye bari kumwe, Hakizimana ngo yavuze ko nibavuga ko Rudoviko yapfuye bari kumwe bari bubizire kuko ngo n’ubusanzwe umuryango wabo bamwanga.

Hakizimana ngo yabwiye aba bagore ko mu gihe bizaramuka bimenyekanye bazavuga ko ngo basize Nyirinkwaya mu nzira hafi y’amarimbi aho ngo bari kuvuga ko ngo ashobora kuba yarasubiye inyuma akahagwa.

Aba bantu bose bashinjwa iki cyaha bafitanye amasano ya bugufi aho Hakizimana afunganywe n’umugore we Mukamurenzi Beatrice naho Yandokoreye akaba muramu wabo, kugeza ubu bose baracyari mu maboko ya Police kuri sitasiyo ya Kamembe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka