Ku isoko rya Kicukiro haturikiye indi gerenade ihitana umuntu

Ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amasaha 20 ku isoko rya Kicukiro hongeye guterwa gerenade yica umuntu umwe ikomeretsa abandi umunani. Iki gikorwa kije gikurikira ikindi cyabaye mu ijoro ryashize kigahitana undi muntu umwe hagakomereka 14.

Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe mu masaha y’isa Saba zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/09/2013, haguye undi mugabo nk’uko Polisi y’igihugu yabyemeje.

Ku mugoroba washize nabwo ahagana mu ma sa Kumi n’ebyiri n’igice igisasu cyari cyahatewe cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abagera kuri 14, nk’uko Polisi y’igihugu yabitangaje.

Polisi yakomeje itangaza ko batatu mu bakekwaho urwo ruhare bahise batabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeza.

Polisi y’igihugu yaboneyeho no gusaba abaturage gukomeza gufatanya nayo, cyane cyane mu gutanga amakuru y’abo bakekaho gukora ibikorwa bibi kuko aribyo bituma nayo ita muri yombi abanyabyaha.

Tubizeje gukomeza kubakurikiranira iyi nkuru

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abo bantu bagifite ingengabitekerezo yo kwicana ntibaarahaga amaraso y’inzirakarengane?Ariko ubundi mwatubwiye aamazina yabo naho bakomoka? Murakoze

manzi yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

Jye nibaza aho bino bizatugeza nkashoberwa. Police nikaze umutekano naho ubundi izo nyangabirama ziratumaraho abantu.

kamana yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka