Ngoma: Imbunda yari yibye kwa Manase yafashwe itabye mu murima

Imbunda n’imyenda ya gisirikare byibishijwe kwa Manase mu ijoro ryo kuwa 17/09/2013 mu murenge wa Kazo akagali ku Umukamba akarere ka Ngoma byafatanwe ku muturanyi we, Ndiyehubwo Nasiba, aho imbunda yahise ayitaba mu murima.

Abantu batatu bakekwaho kwibisha iyi mbunda bari mu maboko ya police station ya Kibungo, kandi Ndiyehubwo ninawe watatse iyi mbunda ajya no kwerekana aho iri.

Batatu bakurikiranweho icyi cyaha ni Ndiyehubu Nasiba, Tuyizere hamwe nuwo bakunda kwita Kofi.

Abakekwa bavuga ko iyi mbunda nabo atari iyabo ahubwo ko ngo bari bayikodesheje ngo bajye kuyibisha .Uwo bavuga ko yayibakodesheje ntaraboneka ngo yisobanure aho yayikuye.

Iyi mbunda biravugwa ko ariyo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gucunga abagororwa (RCS), ikaba yari iherutse kwibwa umucunga gereza ubwo yari ku bitaro bikuru bya Kibungo bakamutera icyuma ku kuboko.

Umuvugizi wa police mu ntara y’Iburasirazuba, Supt Karuranga Emmanuel, yemeje ifatwa ry’iyi ntwaro ariko avuga hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane uko iyi mbunda yageze mu baturage.

Akomeza atanga ubutumwa bwuko umuntu wese utunze intwaro ku buryo bunyuranije n’amategeko agomba kuyitanga kuko amategeko abihanira, yanasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku nzego z’umutekano ku muntu cyangwa ahantu bakeka intwaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ku Umukamba ibi byabereyemo, Nizeyimana Aline, akavuga ko yafatiwe mu murima aho yari izitse mu ma saa 20h00 zo kuri uyu wa 18/09/2013 ubwo uwayitatse ari kuri police yaje kwerekana aho yari yarayizitse.

N’ubwo imbunda yafashwe ariko amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yari yibishijwe yari ataraboneka kuko uwayashinjwaga muri aba bafunzwe atayemeraga.

Aba bagabo icyaha bakekwaho cyo gutunga intwaro bitemewe n’amategeko kibahamye bahanisha igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni eshatu. Icyaha cyo kwibisha intwaro cyo gihanishwa kuva ku myaka 6 kugera ku 8.

Umukuru w’umudugudu waho ibi byabereye ngo yararekuwe kuko ngo yaziraga ko atakoze inshingano ze zo gupanga irondo.

Iyi mbunda yafashwe yari yibishijwe kuri uyu wa 17/09/2013 mu murenge wa Kazo akagali ku Umukamba, aho abantu batatu bambaye gisirikare bateye kwa Manase avuye kugurisha imyaka i Kigali bakamwambura imiliyoni imwe n’ibihumbi 200 bakanarasa amasasu menshi ntihagire ukomereka cyangwa ngo apfe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka