Rwamagana: Afunzwe azira kubyara umwana akamuta mu musarani

Bayisenge Claire wari utuye mu murenge wa Mwurire muri Rwamagana acumbikiwe na polisi y’u Rwanda kuri station ya polisi ya Kigabiro azira kuba yaraye abyaye umwana akamuta mu musarani aho yari acumbitse kwa nyinawabo mu kagari ka Cyimbazi muri Mwurire.

Uyu mukobwa wemera icyaha, ngo yarererwaga kwa nyinawabo kuko yari imfubyi itakigira ababyeyi, akaba ariho yakoreye icyo cyaha mu rukerera rw’itariki 16/09/2013 ahagana saa cyenda za mu gitondo.

Umukuru w’umudugudu wa Cyimbazi ibyo byabereyemo, bwana Munyantagara Faustin yabwiye Kigali Today ko uwo Bayisenge yabemereye ko yabyutse mu gicuku yumvise inda itangiye kumumerera nabi, ashaka kujya mu bwiherero ariko yagera imbere y’umusarani agahita abyara.

Bayisenge yavuze ko ngo umwana yavutse ari muzima akarira inshuro eshatu ariko akamuta mu musarani akaza gupfiramo. Byamenyekanye ubwo uyu nyinawabo umurera yari abyutse mu rukerera ngo ajye mu masengesho ya buracyeye, yagera imbere y’umusarani akahabona amaraso.

Baje gusaba Bayisenge kubyuka ngo barebe kuko bari bazi ko atwite yanga kubyuka, bituma bacyeka ko ari we wavanyemo inda batabaza umukuru w’umudugudu n’abandi baturanyi, bahageze bamurika mu musarani basanga umurambo wa nyakwigendera urareremba hejuru ariko yashizemo umwuka.

Amategeko y’u Rwanda ahanisha igihano cyo gufungwa burundu umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwihekura; nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent Emmanuel Karuranga.

Bayisenge ngo arakomeza gucumbikirwa na polisi mbere y’uko azagezwa imbere y’umucamanza akaburana kuri icyo cyaha ashinjwa kandi yemera.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje cyane uwo muziranenjye we yaziziki ko wenda imbereye hari kuzaba heza mbakosore gato akagari ka cyimbazi kaba mu murenjye wa munyiginya niho ntuye buretse ko gahana imbibi na mwurire na musha.

ntawugayumugabo olivier yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka