Nyamasheke: Umukobwa yakuyemo inda bimuviramo kujya mu bitaro

Umukobwa w’imyaka 17 wabaga iwabo mu mudugudu wa Lisansi mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, yakuyemo inda, tariki 18/09/2013 uruhinja ruhita rwitaba Imana, nyuma gato na we araremba ajyanwa ku Bitaro bya Bushenge igitaraganya.

Hari abakeka ko uyu mukobwa tutashatse gutangaza amazina ye yaba yakuyemo inda ku bushake bikamugwa nabi ariko inzego zitandukanye zikavuga ko nta mpamvu nyayo iramenyekana y’icyaba cyateye icyo kibazo.

Amakuru ajyanye n’iki kibazo ngo yamenyekanye ahagana saa saba z’amanywa, ubwo (nyuma y’uko akuyemo inda) ababyeyi b’uyu mukobwa bari bamujyanye ari indembe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi kiri mu murenge wa Ruharambuga ariko bitewe n’uburyo yari arembye, akaba yahise yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruharambuga bwabwiye Kigali Today ko bwamenye ko uwo mukobwa yakuyemo inda ariko hakaba nta makuru yari yamenyekana y’icyaba cyabitewe kugira ngo bisobanuke niba ari impanuka cyangwa ari ku bushake kuko na we ubu arembeye mu bitaro.

Amakuru ahwihwiswa mu kagari ka Ntendezi avuga ko bikekwa ko uyu mukobwa ngo yaba yakuyemo inda yari atwite y’amezi atanu mu ijoro ryakeye akabihisha, iwabo bakaza kubigaragaza ku manywa yo kuri uyu wa 18/09/2013 ari uko babonye ubuzima bwe bukomerewe.

Cyakora na none, hari andi makuru ava muri aka mu kagari ka Ntendezi ahakana uku gukeka. Aya makuru yo avuga ko byari bizwi neza ko uwo mwana w’umukobwa atwite ndetse ngo n’umusore wamuteye inda yari yarabyemereye umuryango we anabihamya mu nyandiko.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka