Nyanza: Umuforomo afungiye gufasha umunyeshuli gukuramo inda

Umuforomo mu ivuriro rya Butansinda riri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yafashwe na polisi akurikiranwaho gufasha umukobwa wiga muri College de Kigoma gukuramo inda y’amezi atanu.

Amakuru y’uko uwo munyeshuri wiga mu mwaka wa kane yakuyemo inda yamenyekanye ari uko umunyeshuli mugenzi we yarakurikiranye nawe mu bwiherero yabugezemo agasanga amaze kubutamo umwana.

Ubuyobozi bw’ikigo bukimara kumenya iyo nkuru, uwo munyeshuri yahise abyiyemerera ndetse agejejwe mu bitaro bya Nyanza inkuru irushaho kuba impamo nyuma yo gusuzumwa n’abaganga.

Ubuyobozi bwa polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza bwabwiye Kigali Today ko bombi ubu bafungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza mu gihe bagitegereje gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo biregure kuri icyo cyaha cyo gukuramo inda bakurikiranweho.

Pasiteri Rugenerwa Ndaye Abraha umuyobozi w’ishuli rya College de Kigoma nawe yemeje ko umunyeshuli wabo yakuyemo inda y’amezi atanu maze umwana akamujugunya mu bwiherero bw’ikigo.

Uyu muyobozi w’iki kigo aravuga ko amahano nk’aya ari ubwa mbere yari abereye muri icyo kigo ayoboye. Agira ati: “Ni ibintu byadutunguye cyane kuko umuco mubi nk’uyu ntiwari usanzwe mu kigo cya Koleji ya Kigoma”.

Yongeyeho ko uyu mukobwa uwamuteye iyo nda bari bafitanye n’undi mwana yabyariye iwabo aho akomoka mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara.

Mu Rwanda icyaha cyo gukuramo inda gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200 nk’uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo yacyo ya 162 ibivuga.

Ingingo y’167 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ikomeza ivuga ko iyo uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa igihano cy’umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu byaba ari isubiracyaha akabuzwa ako kazi mu buryo bwa burundu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mukore igenzura ryimbitse kuko ubwo bwiherero bwa college bushobora kuba bucumbikiye benshi,

nizeyimana theophile yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

MURENZI ABDALLAH,ko hari byinshi uri gukora bigatuma Akarere uyobora kajya ku murongo,watabaye icyo kigo ko kiberamo byinshi bibi. Ibyo mvuga ndabizi kuko nahabaye.Tabara

BYANDENDE Micro yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Akariho karavugwa!
Byari ngombwa ko Imana ishyira ku karubanda ubusambanyi bw’abanyeshuri bo muri Koleji ya Kigoma.Ririya shuri nta myitwarire myiza iharangwa.Diregiteri na nyiri shuri icyo bagamije n’ifaranga nta kindi.Byaravuzwe kenshi ariko n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ntacyo kabikoraho.Ababyeyi turatabaza Leta ngo igenzure bikomeye ririya shuri.

Masokubona yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka