Ngoma: Abantu bitwaje imbunda bibye amafaranga arenga miliyoni

Bugingo Manase utuye mu murenge wa Kazo akagali ku Umukamba, akarere ka Ngoma, yaraye yambuwe amafaranga arenga miliyoni n’abantu bari bitwaje imbunda banarasa amasasu menshi ubwo yari atashye ageze hafi y’urugo rwe.

Nta muntu waguye cyangwa ngo akomerekere muri iki gikorwa cy’ubujura cyabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 18/09/2013 ariko muri abo bibye ntawurafatwa bagishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Manase yatezwe n’aba bantu haruguru y’urugo rwe ahantu hari ikawa, maze babanza kurasa amasasu ku girango bamukange ngo nyuma baje kumukubita agwa hasi niko kumwaka amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yari avuye kugurisha imyaka yari yagemuye i Kigali.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ku Umukamba ibi byabereyemo, Aline Nizeyimana, avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 17/09/2013 mu masaha ya saa 20h45.

Bugingo we avuga ko abo bantu bari bambaye imyenda nk’iya gisirikare kandi bari bafite imbunda ari nayo barashishije amasasu agera ku icyenda. Uyu mugabo yongeraho ko ntawe yabashije kumenyamo.

Si ubwa mbere muri muri aka karere havugwa ubujura bwibishije intwaro kuko mu mwaka ushize hari n’ahandi byagaragaye.

Mu murenge wa Gashanda uturanye n’umurenge wa Kazo wabereye ibi hakomejwe kuvugwa ko hari abantu batunze imbunda bitemewe n’amategeko ndetse bakanavuga ko ariyo yaba yibishwa mu mirenge ihana imbibe nawo.

Kugera ubu abaturage bifite (bafite agafaranga) bafite ubwoba n’impungenge z’ubu bujura bwibishije imbunda bwabaye bibaza ko nabo byabageraho kuko iyo mbunda ivugwa ko yibishwa itarafatwa ngo batuze.

Umuvugizi wa police muntara y’Iburasirazuba yatangaje ko inzego z’umutekano ziri gukora iperereza kugirango abagize uruhare muri icyo gikorwa bafatwe babibazwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka