Gatumba: Umukozi wa GMC avuga ko yahohotewe akavunwa akaboko

Nsengumuremyi Jyuma utuye mu murenge wa Gatumba wakoreraga kompanyi yitwa GMC (Gatumba Minning Concession) aravuga ko yahohotewe n’abakozi ba sosiyete yitwa RGL maze bakamuvuna akaboko ubu akaba yivuza atabasha gukora.

Jyuma watwaraga imashini zikoreshwa mu bucukuzi avuga ko byabaye kuwa 17 Nyakanga 2013, ubwo yari atashye iwe mu rugo maze agatangirwa n’abakozi ba sosiyete yitwa RGL (Rwanda Garden and Landscaping Security Company) bacunga umutekano muri GMC maze bakamuhondagura bakamuvuna akaboko.

Jyuma avuga ko ubwo yari arangije akazi ku masaha y’umugoroba wo kuri uwo munsi ngo yagiye kunywa inzoga ku kabri kari hafi aho ndetse anasengerera babiri mubo avuga ko bamukubise, ariko ntibatinda gutaha kuko nta mafaranga ahagije yari afite.

Mugemanyi Jyuma amaze amezi 2 yivuza ndetse yarirukanywe ku kazi.
Mugemanyi Jyuma amaze amezi 2 yivuza ndetse yarirukanywe ku kazi.

Ubwo yazamukanaga n’abo bakozi ba RGL, ngo bageze aho batandukanira maze bahasanga abandi bakozi b’iyo kompanyi bane maze bazirika Jyuma igitambaro hanyuma baramuhondagura kugeza bamuvunnye akaboko.

Nyuma yo kumukubita, ngo baramujyanye bamugeza hafi y’ahari haparitse imashini za GMC zirimo iyo yatwaraga maze bamushyira iruhande amajerikani ane arimo ubusa, niko guhamagara umuyobozi ushinzwe abakozi bamubwira ko bafashe jyuma yiba mazutu mu mashini maze bakamukubita.

Uwo muyobozi unashyirwa mu majwi n’abandi bakozi bo muri iyo sosiyete ndetse n’abaturage baturanye nayo bavuga ko abarenganya ndetse akabirukana bidakurikije amategeko kimwe no gutonesha mu kazi, yahise yirukana Jyuma atanamuhembye amafaranga y’ukwezi yari amaze gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatumba akorana inama n'abaturage barega GMC.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba akorana inama n’abaturage barega GMC.

Nubwo dosiye y’uyu Jyuma ikiri muri polisi aho igikurikirana ukuri kubivugwa, Jyuma arasaba ubuyobozi bwa Leta kumurenganura akavuzwa ndetse akishyurwa amafaranga ye yakoreye kuko ayafiteho uburenganzira.

Nyuma y’inama yahuje inzego zitandukanye ku bibazo bivugwa muri GMC, biteganyijwe ko nyuma y’amezi 3 ibibazo byose bigomba kuzaba byararangijwe, bitaba ibyo GMC igafatirwa ibindi byemezo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka