Kibumbwe: Inkongi y’umuriro yibasiye umusozi

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013, inkongi y’umuriro yibasiye umusozi uriho ishyamba mu mudugudu wa Gatandaganya mu kagari ka Kibibi mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe.

Ku murongo wa telefoni igendanwa, tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibumbwe Zigirumugabe Emmanuel, yatangaje ko bari babashije kuzimya iyi nkongi ariko nyuma kubera izuba rikomeje gucana ndetse n’umuyaga bikaba byatumye umuriro wongera kwaka.

Ubwo twavuganaga mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa 17/09/2013 bari kuzimya iyi nkongi ku nshuro ya kabiri yatangaje ko batarabasha kumenya inkomoko y’uyu muriro.

Nubwo batarareba aho iyi nkongi yangije kuko bakiri kuzimya, Zigirumugabe yatangaje ko agereranyije ari ku buso bwa hegitari enye. Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka