Kibungo: Imvura n’umuyaga bidasanzwe byasenye urusengero rwa ADEPR igusha n’ibiti mu muhanda

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye urusengero rwari rumaze kuzura rwa ADEPR Gahurire, paruwase ya Kibungo, uyu muyaga unagusha igiti mu muhanda kirawufunga kuri uyu wa 11/09/2013 mu masha ya saa kumi n’igice.

Uru rusengero nta muntu rwagwiriye cyangwa ngo hagire ukomereka kuko korari yashakaga gukoreramo repetition ngo yari yabuze urufunguruzo bigatuma baguma hanze.

Iki giti igiti cyaguye mu muhanda kikawufunga ni ahitwa Musamvu ku giturusu.

Urusengero rwose rwaguye hasi n'amabati yarwo atwikira intebe zarimo n'ibindi bintu.
Urusengero rwose rwaguye hasi n’amabati yarwo atwikira intebe zarimo n’ibindi bintu.

Pastori wo kuri uru rusengero rwaguye rwa ADEPRGahurire , Byabagabo Benjame, yavuze ko uru rusengero rwari rwarubatswe ku bwitange bw’abakiristo kandi ngo rwari rugeze kugaciro ka miliyoni zigera kuri miliyoni 15 y’u Rwanda.

Uyu mupasitori ashima Imana ko nta muntu waguyemo kuko hakundaga kuba harimo abantu basenga kandi ko iyo habamo umuntu atari kurokoka kubera uburyo rwaguye.

Pastori we yemeza ko uru rusengero rwri rukomeye ndetse harimo na za ferabeto.
Pastori we yemeza ko uru rusengero rwri rukomeye ndetse harimo na za ferabeto.

Yagize ati “Ni Imana kuko ubu tutarimo twegura ibikuta dukuramo imirambo byagwiriye, nawo ni umugisha twagize kuko hari urubyiruko rwo muri korali umucyo rwari rwaje kuririmbiramo Babura urufunguzo, urumva iyo babamo uko byari kugenda.”

Umwe mu bakiristo bari baje kuririmbira (repetition) kuri uru rusengero ubwo yavuganaga na Kigali Today, rumaze kugwa yatangaje ko ashima Imana kuba habuze urufunguruzo ngo bajyemo.

Iyi mvura yagaragaraga ko irimo umuyaga mwinshi cyane.
Iyi mvura yagaragaraga ko irimo umuyaga mwinshi cyane.

Yagize ati “Twebwe twaje tuje gukora repetition y’indirimbo uko bisanzwe tuhageze tubura urufunguzo ngo twinjire mu rusengero,nibwo twabonye imvura ikubye tujya kugama ahandi none dusanze urusengero rwaguye rwose.”

Umunyamamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, ari naho uru rusengero rwubatse, yatangarije Kigali Today ko uretse urusengero rwaguye ndetse n’igiti cyafunze umuhanda n’insina zaguye ntamuntu wakomeretse cyangwa ngo azire iyi mvura.

Bimwe mu bibati byo ku gisenge cy'uru rusengero byaguye ku nzu ihaturiye birayonona.
Bimwe mu bibati byo ku gisenge cy’uru rusengero byaguye ku nzu ihaturiye birayonona.

Igiti cyagushijwe n’uyu muyaga kigafunga umuhanda ahitwa kugiturusu musamvu, cyaguye imbere y’imdodoka ya express itwara abantu ya coaster, abantu nabyo bavuga ko ari Imana yakinze akaboko naho ubundi cyari guhitana umuntu iyo kigwira iyo modoka.

Urusengero rwa ADEPR Gahurire, rufite abakiristo bagera 100.Uretse ibyi byangiritse ngo n’intoki z’abaturage nyinshi zagushijwe n’uyu muyaga kuburyo hari impungenge ko iyi mvura itasutse nabi ishobora kuzateza ibura ry’ibitoki, igihingwa gifatiye runini abanya Kibungo.

Abakiristo n'abaturanyi bari bashungereye ibyabaye byabayoboye bibaza uburyo bagiye kongera kubaka.
Abakiristo n’abaturanyi bari bashungereye ibyabaye byabayoboye bibaza uburyo bagiye kongera kubaka.
Abaturage batabaye bwangu batema igiti cyari kuguye mu muhanda ngo imodoka zibone uko zongera kugenda.
Abaturage batabaye bwangu batema igiti cyari kuguye mu muhanda ngo imodoka zibone uko zongera kugenda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka