Ruhango: Umujura yafatanywe inka abaturarage baramwihanira bikomeye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013, uwitwa Niyonshuti yafatanywe inka y’injurano agiye kuyigurisha mu isoko ry’amatungo mu karere ka Ruhango rirema buri wa Gatanu wa buri cyumweru.

Uyu musore yafashwe n’abantu bari bazanye inka baturutse mu murenge wa Bweramana. Umwe muribo yagize ati “twageze hano, iyi nka tuyibonye tubona tuyizi iwacu Murama muri Bweramana, twahise duhamagarayo batubwira ko inka bayibuze ngo yibwe”.

Ba nyirinka bakimara kumenya aho iherereye, bahise basaba abayibonye guhita bayifata ndetse n’uwayibye bakamufata kugirango baze kureba koko niba ariyo.

Aha yahungaga abaturage bakamwirukaho bamukubita.
Aha yahungaga abaturage bakamwirukaho bamukubita.

Ababonye iyi nka bakayimenya, bahise bataka Niyonshuti wari uyishoreye ashaka kwiruka bamwurukaho n’inkoni nyinshi baramufata baramugarura. Abaturage batuye hafi aho bahururanye ibibando, buri umwe yafataga ikimuri hafi akaza ahondagura.

Ubwo bamukubitaga bagiraga bati “erega impamvu badacika ku bujura n’uko badahanwa, ariko uzi kuba wariyorereye inka, ikakugora uyahirira, uyivomera, hanyuma umuntu akaza agashorera akajya kugurisha!”.

Nyuma y’amasaha atatu uyu musore akubitwa n’abaturage bamwifatiye, baje kumushora bamujyana kuri polisi ikorera muri aka karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ino aha muri rubavu harinkuwitwa gapari inka arazimaze kandi ashikirizwa inzego zibishinzwe.afashwe incuro zirenga ebyiri afungwa agahita afungurwa mbese byaraturenze mudufashd pe.

alias yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

ubujura bufashe indi ntera mubanyarwanda, ariko birababaje,ubu se nkuriya muzungu wafashaga abana kumenya icyongereza azasubira iwabo avuga urwanda gute?kandi ikibabaje nuko bafatwa bashyikirizwa ubutabera ,bagafungwa igihe gitoya bakarekurwa nta gihano kiremereye bahabwa.

ciao yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

uwazafata nibbura umwe mubajujubije akarere ka ngororo ngo urebe uko ahabwa amasomo akabera bagenzibe icyitegererezo ahhhhhhh iminsi yabo ni mirongo ine

alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka