Rutsiro : Umunyamerika wigisha icyongereza yibwe ibifite agaciro gasaga ibihumbi 500

Icumbi rya Mathias Van Dis wigisha icyongereza mu rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil mu karere ka Rutsiro ryibasiwe n’abajura mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 09/09/2013 bamutwara ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’amadorali ya Amerika 840, ni ukuvuga asaga ibihumbi 500 uyavunje mu manyarwanda.

Ibikoresho bamutwaye birimo mudasobwa igendanwa (Laptop), igikoresho gifotora (Digital camera), itoroshi, telefoni, n’ibindi bikoresho yabikagaho bimwe mu byo yifashishaga mu buzima bwe no mu kazi (External hard disk na Memory card).

Abajura bibye Mathias bamusanze mu cyumba nijoro aryamye bakuramo ibyo bikoresho byari birambitse ku meza baragenda ntibabasha kumenyekana.

Mathias abana mu nzu n'undi mwalimu umwe bakaba nta n'umukozi bagira.
Mathias abana mu nzu n’undi mwalimu umwe bakaba nta n’umukozi bagira.

Uwo Munyamerika abana mu nzu imwe n’umusore w’Umunyarwanda na we wigisha icyongereza ku kigo cya Congo Nil, icyakora we nta cyo bamutwaye usibye umugozi winjiza umuriro muri mudasobwa avuga ko yabuze.

Nyuma y’uko abajura bamwibye, Mathias Van Dis ntabwo yongeye kugaragara kenshi mu kigo, bamwe bagakeka ko yaba yaraciwe intege n’ubwo bujura bwamukorewe.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Congo Nil, Uzamberumwana Anthère yavuze ko Mathias atahagaritse akazi ahubwo ko yagiye i Kigali kwivuza.

Mathias na bagenzi be ubwo bishimiraga umusaruro ikigo cyabo cyabonye mu mwaka ushize wa 2012.
Mathias na bagenzi be ubwo bishimiraga umusaruro ikigo cyabo cyabonye mu mwaka ushize wa 2012.

Mathias Van Dis yendaga kumara umwaka yigisha icyongereza mu mwaka wa kane no mu wa gatanu. Ni umwe mu bakorerabushake bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye mu cyitwa Peace Corps bigisha icyongereza hirya no hino mu gihugu mu mashuri yisumbuye.

Uwo Munyamerika yibwe mu gihe mu gace atuyemo no mu nkengero zako hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’abantu binjira mu mazu bagatwara cyane cyane mudasobwa n’ibindi bikoresho byo mu mazu, icyakora inzego zishinzwe umutekano zikaba ziticaye ubusa kuko hari bamwe muri bo bagenda batabwa muri yombi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mama we! N’ umusizi we!

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka