Burera: Abasore babiri bafatanywe inka biyemerera ko bibye mu karere ka Musanze

Nizeyimana Festo na Manirafasha Mico bakomoka mu karere ka Musanze bafatiwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, tariki 18/09/2013, bafite inka bibye mu murenge wa Nyange ho mu karere ka Musanze.

Aba basore, bafite imyaka 20 na 21, bemera ko bibye iyo nka bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kuri ubwo bujura. Inka bibye nayo iri kuri iyo Station ya Polisi.

Aba bajura bafatiwe mu murenge wa Cyanika nyuma y’iminsi mike muri uwo murenge nanone hafatiwe abandi bajura bakekwaho kwiba inka ebyiri z’umukuru w’umudugudu wa Kagerero, akagari ka Kagitega, muri uwo murenge.

Aba bajura bo bafashwe tariki 10/09/2013. Ubwo ariko batabwaga muri yombi basanze inka imwe yahakaga bamaze kuyibaga, bari kugurisha inyama ku biro, aho ikiro kimwe bakigurishaga amafaranga 500.

Iyi nka bari bayibagiye mu nzu. Ubwo bafatwaga ariko nyiri nzu yabagiwemo iyo nka yari yacitse mbere kuburyo na n’ubu batazi irengereo rye nk’uko amakuru aturuka muri Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Butera abitangaza. Ngo haracyakorwa iperereza.

Kuri ubu abo bandi batawe muri yombi bakekwaho kwiba inka y’umukuru w’umudugudu bashyikirijwe parike kugira ngo bacibwe urubanza hakurikijwe amategeko.

Abaturage batuye mu karere ka Burera ahegereye umupaka bavuga ko muri ako gace hakunze kugaragara ubujura bw’inka bukabije. Ngo abajura baraziba kajya kuzigurisha muri Uganda cyangwa bakazibagira mu mazu yabo bakagurisha inyama.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka