Gakenke: Ikirombe cyagwiriye abacukuzi babiri bahasiga ubuzima

Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo koruta mu Murenge wa Busengo, Akagali ka Birambo ho mu Mudugudu wa Gitwa bikaba bikekwa ko bombi bitabye Imana.

Ikirombe cyagwiriye Nsabimana Valens w’imyaka 25 na Nshimiyimana Viateur w’imyaka 23 mu masaha yine zo kuri uyu wa 17/09/2013.

Abaturage bahise batangira ibikorwa by’ubutabazi bakuramo Nsabimana ukomoka muri uwo murenge yapfuye ariko Nshimiyimana wo mu Murenge wa Muzo bakaba batarabasha kumukuramo, bigakekwa ko na we atakirimo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo, Bisengimana Janvier, yabwiye Kigali Today ko bakora ibishoboka byose ngo bamukuremo.

Ngo bageze nijoro batarabasha kumukuramo kubera n’imvura yabarogoye ariko ibikorwa byo kumukuramo byasubukuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18/09/2013.

Mu mezi atatu ashize, muri uwo murenge wa Busengo, ikirombe cyagwiriye undi mucukuzi akurwamo akiri muzima ariko yakomeretse. Mu bihe by’imvura ibirombe bicukurwamo amabuye bikunda kugwira abacukuzi kuko ubutaka buba byoroshye.

Muri Mata uyu mwaka, abantu icyenda bo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke bagwiriwe n’ikirombe abantu icyenda, bane bitaba Imana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka