Nyagatare: Batanu bazize impanuka ya moto

Abantu batanu bose bo mu karere ka Nyagatare bapfuye bazize impanuka ya moto zari zikoreye ibiti byitwa Kabaruka mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2013.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Karenge akagali ka Kabarore hagati ya station ya essence Source Oil na Mariot Motel mu masasita z’ijoro. Ababonye iyi mpanuka bemeza ko ahanini yatewe n’uko izi moto zagendaga zidacanye amatara.

Bamwe mu baturage bavuga ko yatewe n’uwari ushinzwe kugenzurira umutekano aba baforoderi wabonye moto yo mu bwoko bwa AG 100, agashaka gukata ngo asubire inyuma ababwire ko ishyamba atari ryeru, bagenzi be ariko ngo bari bamugezeho ari nako kumugonga bose bakagwa.

Uwari utwaye iyi moto y’inyobozi batinye ariko we siko yabibonye kuko we yemeza ko uwabacungiraga umutekano we yakomeje akagenda ahubwo hakabaho uburangare bw’umwe hiyongereyeho no kuba bagendaga badacanye amatara.

Bamwe mu baturage basanga gucuruza kabaruka ari ukwiyahura
Bahereye kuri uru rupfu rw’abantu batanu, abaturage basanga abantu bakwiye kureka ubucuruzi nk’ubu kuko buhitana ubuzima bwabo utibagiwe no gusiga imiryango yabo mu bibazo bikomeye.

Ubutumwa nk’ubu kandi nibwo butangwa na supertendent J.M Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda usaba abantu kumenya uburenganzira bwabo ndetse bakanubahiriza amabwiriza agenga imigendeshereze y’ikinyabiziga mu muhanda.

Iyi mpanuka ikimara kuba abantu bose uko ari 5, abasore 3 bo mu murenge wa Karangazi n’abagore 2 bo mu murenge wa Matimba ari nabo bari banyiri izo kabaruka bahise bahasiga ubuzima bataragezwa kwa muganga n’ubwo batabawe byihuse.

Ubwo twateguraga iyi nkuru imibiri ya bamwe ikaba yari ikiri mu bitaro bya Kiziguro naho abandi bakaba bashyinguwe. Ibi biti ngo byaturukaga mu karere ka Kayonza ahitwa Buhabwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

si nyagatare ni gatsibo

nana yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

si nyagatare ni gatsibo

nana yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka