Rwamagana: Abaturage batahuye umugabo n’umwana we bamanitse mu nzu bapfuye

Ubwo bari bavuye mu matora y’Abadepite, abaturage bo mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Gahengeri muri Rwamagana basanze umuturanyi wabo Niyonzima Shadrack n’umwana we Nibeza bahimbaga Tuyisenge bamanitse ku gisenge cy’inzu bashizemo umwuka.

Aba banyakwigendera ngo bari baziritse imigozi mu ijosi nk’aho baba biyahuye, buri wese ari mu cyumba cye nk’uko Twagirimana Emmanuel uyobora umudugudu wa Nyarucyamo imirambo yatahuwemo abivuga.

Niyonzima Shadrack wari ufite imyaka ikabakaba 30 ngo yabyaranye uyu mwana Nibeza na mubyara we, ariko baza gutandukana uyu mubyara we ajya gushaka undi mugabo.

Nibeza we wari ufite imyaka irindwi yabanje kurererwa kwa nyirakuru ubyara se, ariko ngo mu minsi ishize uyu se amukura kwa nyirakuru avuga ngo ko ashaka kujya amufasha gusubiramo amasomo ku mugoroba kuko umwana we ngo yari yatangiye gutsindwa mu ishuri.

Uyu mugabo wari umubaji ariko bamwe mu baturage baravuga ko batazi niba yari afite umwanya n’ubumenyi bwinshi mu byo mu ishuri ku buryo koko yashakaga kujya afasha umwana we gusubiramo amasomo.

Abandi bo baravuga ko ngo yashakaga ko yajya amufasha mu mirimo yo mu rugo nko gukubura no kuvoma amazi, ariko amafunguro abatunga yo yategurirwaga iwabo wa Shadrack kwa nyirakuru wa Nibeza kuko ingo zari zegeranye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Spt Emmanuel Karuranga, yabwiye Kigali Today ko inzego z’umutekano zikiri mu iperereza zishakisha amakuru ngo hamenyekane koko uburyo ba nyakwigendera bapfuye.

Imirambo ya ba nyakwigendera yaraye ishyinguwe tariki 17/09/2013 aho i Gahengeri, ariko ngo yari yoherejwe gupimwa ku bitaro bya Rwamagana ngo abaganga barebe niba hari icyo bamenya ku rupfu rw’aba bantu. Kigali Today yagerageje kuvugana n’abayobozi b’ibitaro bya Rwamagana ariko ntibaboneka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imfu z’ubu zirayoberanye. Mu minsi mike ishije, umuturanyi ngo yagiye kwahira ubwatsi bw inka yumirayo. umurambo wagaragaye kumugoroba. ni iminsi ya nyuma koko.

Innocent yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka