Kamonyi: Abantu bataramenyekana bashatse kwiba SACCO y’umurenge wa Karama

Mu ijoro rishyira tariki 19/9/2013, abantu bataramenyekana bateye inyubako ya SACCO “Kira Karama”, iherereye mu kagari ka Bitare, umudugudu wa Kajevuba; bashaka kuhiba ariko gukingura ahabikwa amafaranga birabananira.

Bamaze gutobora inzu, ngo aba bajura baciye ingufuri iri ku cyumba cy’umutamenwa ubikwamo amafaranga, ariko gufungura Selire birabananira. Batwara Mudasobwa igendanwa na radiyo byari biri mu biro by’umucungamutungo.

N’ubwo umucungamutungo w’iyi SACCO atashatse kuduha amakuru ku byabaye, amakuru yizewe atugeraho, aravuga ko abalokodifensi babiri barindaga iyi SACCO bari mu maboko ya Polisi kuri posite ya Kayenzi mu gihe hagikorwa iperereza.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka