Gicumbi: Yiyahuje ikinini cy’imbeba nyuma yo gusanga atwite

Umugore witwa Musabyimana Beatrice wo mu mudugudu wa Matyazo akagari ka Bikumba umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi mu ijoro rishyira tariki 16/09/2013 yiyahuye akoresheje ikinini cy’imbeba nyuma yo gusanga atwite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare, Karyango Elise, avuga ko uyu mugore yari asanzwe yarabyariye iwabo abana babiri nyuma nyina aza kumwubakira indi nzu ye hamwe nabo bana be.

Nyuma yaje gusama indi nda bimunanira kwiyakira hanyuma ahitamo kwiyambura ubuzima akoresheje uwo muti w’imbeba nk’uko abo mu muryango we babitangaza.

Uyu Musabyimana Beatrice nyuma yo kunywa icyo kinini cy’imbeba ntabwo yahise apfa ahubwo yapfiriye kwa muganga nyuma yo kumupima bagasanga yari atwite bityo bene wabo bakabona ko ariyo ntandaro yo kwiyambura ubuzima.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwomugo yariyaratwaye inda atabyiteguye

Dushimimana Benjamin yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Too evil! She should have thought twice. Now who is going to take care of her chidden kweli. I blame parents who act irresponsibly!

Sam yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

NONESE ABO BANA BA MBERE NTA SE BARIBAFITE? yahemutse gusa

PATICO yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka