Nyanza: Umugabo yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri akubitiwe ku kabari

Ngezamaguru Matayo w’imyaka 32 wari utuye mu mudugudu wa Gatare mu Kagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yitabye Imana mu gitondo cya tariki 18/09/2013 nyuma y’uko mu minsi ibiri ishize yari aherutse gukubitirwa ku kabari n’abagabo babiri bari kumwe nawe bahasangirira inzoga.

Bamwe mu baturage bari bahari ubwo yakubitwaga tariki 16/09/2013 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba bavuga atiriwe ajya kwa muganga ahubwo yahise ataha iwe mu rugo akaba ariho arwarira izo nkoni.

Abamukubise barimo uwitwa Mudaheranwa Damien na Gashugi Frederic nk’uko abo baturage bari bahari babibashinja bemeza ko inkoni yakubiswe zaba arizo nyirabayazana w’urupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Gasore Clement, avuga ko iyo mirwano yatewe n’isindwe.

Agira ati: “Uriya mugabo yateraniwe n’abagabo babiri baramukubita kandi ngo nta kintu yari asanzwe apfa nabo ahubwo n’inzoga bari banyoye baterana amagambo guterana amagambo birangira asojwe n’imirwano”.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Muyira akomeza avuga ko iyo mirwano yabereye ku kabari k’uwitwa Twagirumwami Jean Damascene hari n’abaturage ngo iyo bataza kuhaba Ngezamaguru yagombaga no kubagwa mu maboko kuko bamukubitaga batababarira kandi yananyoye inzoga.

Abamukoreye urwo rugomo bakamukubita batawe muri yombi bakekwaho kuba aribo babaye intandaro y’urupfu rwamuhitanye.

Umurambo w’uyu mugabo wakubiswe biteganyijwe ko uza kujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe impamvu yateye urwo rupfu rwe nk’uko Gasore Clement umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira abitangaza.

Nyuma y’uru rupfu umuyobozi w’umurenge wa Muyira yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashoza imirwano yo ku tubari akenshi inzoga arizo zabasembuye.

Yibukije kandi ko nta muturage ukwiye kurwarira iwe mu rugo ngo kuko nibura Ngezamaguru iyo amara gukubitwa akihutira kujya kwa muganga bari bumufashe guhabwa ubutabazi bw’ibanze ntibibe byamuviriyemo urupfu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka