Rutsiro: Yafatanywe mudasobwa ebyiri zari ziherutse kwibwa ku biro by’umushinga w’icyayi

Umusore witwa Muhire Juvenal wakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gihango, nyuma yo gufatanwa no kwemera ko ari we wibye mudasobwa ebyiri zo ku biro by’umushinga w’icyayi zari ziherutse kuburirwa irengero.

Ubwo bujura bwabaye mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 05/09/2013, abahakorera bakaba barabibonye saa moya za mugitondo baje ku kazi.
Abajura ngo banyuze hejuru y’inzu, bakuraho amategura, batema imbingo, bamanukiramo imbere, batwara mudasobwa ebyiri zarimo aho mu biro.

Bamaze kubona ko bibwe bagiye kuri polisi batanga ikirego, bakomeza gushaka amakuru, baza kubona umuntu ucuruza ibijyanye n’imiziki ababwira ko hari umuntu wamubwiye ko afite ibikoresho bya mudasobwa ashaka ko amugurira.

Yagiye kumubereka abanza kubihakana, bashakishije hafi aho babasha kubibona aho yabitabye mu ngarani, noneho abona kwemera ko ari we wabitwaye.

Kujya kwiba mudasobwa ngo yabitewe n'urumogi yari amaze gusangira n'uwitwa Shehe.
Kujya kwiba mudasobwa ngo yabitewe n’urumogi yari amaze gusangira n’uwitwa Shehe.

Muhire avuga ko ari we wenyine wagiye kuziba nubwo bigoye kwiyumvisha ukuntu umuntu umwe yamanukira imbere mu nzu anyuze hejuru mu gisenge cy’inzu akazamukana ibice bitandukanye bya mudasobwa ebyiri wenyine.

Avuga ko yagiye kuziba bimutunguye, dore ko ngo nta na gahunda yari afite y’icyo yazikoresha. Ngo yabitewe n’umusore witwa Shehe na we wakoraga akazi ko mu rugo yari amaze kumusomya ku rumogi.

Umukozi w’umushinga w’icyayi, Renzaho Edouard yavuze ko izo mudasobwa zari zibafitiye akamaro kuko bazikoreshaga muri gahunda z’umushinga cyane cyane mu bijyanye n’amafaranga y’inguzanyo bahabwa na banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), na bo bakagenda bayaha abahinzi b’icyayi.

Ati “urumva ko hari harimo amadosiye ahenze cyane.”
Nubwo bahibye, hasanzwe hararirwa n’ abazamu babiri, ariko impamvu batabimenye ngo byatewe n’uko abajura baciye inyuma y’inzu burira hejuru bamanukiramo imbere, mu gihe abazamu bo barara imbere y’inzu, bigakekwa ko ngo bari basinziriye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent VITA Amza yabwiye Kigali Today ko Muhire akurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho, gihanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana.

Iyo ngingo iteganya ko icyaha nikiramuka kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yikubye hagati y’inshuro ebyiri n’eshanu z’agaciro k’ibyo yibye.

Mudasobwa zibwe zabonetse zitaburuwe mu ngarani bari barazihishemo.
Mudasobwa zibwe zabonetse zitaburuwe mu ngarani bari barazihishemo.

Nubwo uwibye we avuga ko ateganya gusaba imbabazi abo yibye kugira ngo abasabe ko bamufunguza, dore ko n’ibyo yari yatwaye byabonetse, umuvugizi wa polisi we avuga ko nta kabuza azakurikiranwaho icyaha yakoze cy’ubujura.Kuba ibyo yatwaye byabonetse ngo ntibizatuma adahanwa.

Yaboneyeho no gusaba abantu gufata iya mbere mu kwicungira umutekano w’ibyabo no gushyiraho abazamu bizeye kuko hari aho usanga hibwa nyamara hitwaga ko harinzwe.

Mu murenge wa Gihango hamaze iminsi havugwa ubujura bwibasira amatungo ndetse n’ubukorwa n’abantu binjira mu mazu bakiba ibirimo.
Abashyirwa mu majwi ndetse bakunze kubufatirwamo ni urubyiruko rwirirwa mu isantere ya Congo Nil ntacyo rukora kigaragara ndetse n’abakozi bo mu ngo, nubwo hashobora kuba abandi babukora ariko ntibafatwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka